AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Moussa Fazil Harerimana wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano yavuze icyo yiteze kuri iyi Minisiteri

Moussa Fazil Harerimana wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano yavuze icyo yiteze kuri iyi Minisiteri
13-12-2021 saa 09:26' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1022 | Ibitekerezo

Sheikh Moussa Fazil Harerimana wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano, yagaragaje ibyiza byo kwitega kuri Minisiteri y’Umutekano iherutse guhabwa Minisitiri Mushya nyuma y’umwaka n’igice uwari Minisitiri w’Umutekano akuweho.

Gen Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano, yirukanywe kuri uyu mwanya tariki ya 27 Mata 2020, itangazo rivuga ko “Ari ukubera amakosa y’ubunyangamugayo agikorwaho iperereza.

Mu cyumweru gishize, tariki 10 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yashyizeho Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu mushya ari we Bwana Alfred Gasana.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Hon Sheikh Moussa Fazil Harerimana, asanga iyi Minisiteri iigiye gukemura ikibazo cy’akazi kenshi kakorwaga na Minisiteri y’Ubutabera n’inzego zishamikiyeho hagamijwe gutanga serivisi inoze.

Ati “Uko njye nabisesengura, ni akazi kenshi kari kuri Minisiteri y’Ubutabera, ikanareba ibyakorwaga na Minisiteri y’Umutekano. Urebye Minisiteri y’Ubutabera ifite inzego nyinshi ireberera, harimo RIB, Ubushinjacyaha Bukuru, ukongeraho urwego rw’ubutabera muri rusange no gutegura Politiki yazo, abagenzacyaha, na Polisi.”

Yakomeje ati “Nkeka ko ari byinshi kugira ngo Minisiteri ibireberere, isuzume ko biri gushyira mu bikorwa umurongo watanzwe, itange amabwiriza akorwa, yego birakorwa ariko nkeka ko kubivangura biba byiza kurushaho.”

Hon Harerimana yavuze ko Minisiteri y’Umutekano kuba igiyeho izafasha n’umuturage kwibonamo umutekano.

Ati “Icya mbere ni uko iyo Minisiteri ihari, bya bikorwa ireberera bitari mu bintu byinshi, ababishinzwe baba babibona cyane, naho bagomba gushyira imbaraga kurushaho. Icya kabiri Minisiteri y’Umutekano ikorana cyane n’abaturage kuko nibo babangamirwa n’umutekano mucye kandi nibo bo kuwurinda.”

Yakomeje ati “Icyo gihe rero Minisiteri y’Umutekano ikorana cyane n’inzego zishamikiye kuri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, abantu umutekano bakawubona mu buzima bwa buri munsi batawubonamo gusa inzego z’umutekano.”

Hon Harerimana yavuze ko umutekano waguka, ukarenga imbibi bityo ko kuba harashyizweho umuyobozi uyishinzwe bizanafasha imibanire myiza n’ibindi bihugu.

Yagize ati “Ariko no mu rwego rwerekereranye n’ibindi bihugu yaba ibituranyi cyangwa ibindi, umutekano burya ni mugari, umutekano ni nk’umwuka. Icyo gihe umutekano wanawurebera mu mibanire y’Igihugu n’ikindi. Ubwo ibyo byose iyo bifite Minisiteri imwe ibireberera ibyitaho kurushaho.”

Sheikh Mussa Fazil yabaye Minisitiri w’Umutekano ubwo hariho Minisiteri y’Umutekano yakuweho muri 2016, ubu akaba ari intumwa ya rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko aho ari na Visi Perezida wayo ushinzwe imicungire y’abakozi n’imari.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI TV, Sheikh Mussa Fazil yagarutse ku cyatumye iriya Minisiteri ikurwaho ko ari uko hatekerejwe ivugururwa ry’inzego ndetse yanagizemo uruhare mu kubitekerezaho.

Yasobanuye ko icyo gihe hatekerejwe ko hajyaho urwego rw’Ubugenzacyaha ndetse n’izindi nshingano zari zifitwe na Minisiteri y’Umutekano zikajya mu zindi nzego ku buryo iriya Minisiteri ubwayo itari kugumaho.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA