AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje isomo rikomeye u Rwanda rwakuye mu matora ya Amerika

Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje isomo rikomeye u Rwanda rwakuye mu matora ya Amerika
10-11-2016 saa 16:48' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4466 | Ibitekerezo

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 10 Ugushyingo 2016, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Madamu Louise Mushikiwabo, yatangaje ko hari isomo rikomeye u Rwanda rwakuye mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarangiye Donald Trump atorewe kuba Perezida.

Ubwo yagarukaga kuri aya matora, yagaragaje ko yakozwe neza kandi agakorwa mu buryo Abanyamerika bifuzaga. Yavuze ko yari amatora atoroshye kuko Amerika ari igihugu politiki zacyo zifite ingaruka irenga imipaka y’igihugu ubwacyo, ari nayo mpamvu abantu benshi ku isi bayakurikiranye cyane.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati : "Amatora yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabayeho ejo, nk’uko mwagiye mubikurikira yari amatora atoroshye. Igihe gishize hariho abakandida barwanira umwanya wo kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu benshi barabikurikiye ku isi, Amerika ni igihugu politiki zacyo zifite ingaruka kurenza imipaka y’igihugu ubwacyo, niyo mpamvu abenshi cyane twagiye tubikurikira mu buryo bwumvikana... Twebwe nk’u Rwanda twashimiye... Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashimiye ugiye kuba Perezida wa Amerika watsinze amatora ejo, igihugu twaranditse nk’uko bisanzwe biciye muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, dushimira uwatorewe kuzaba Perezida wa Amerika, ndetse na Leta n’abaturage kubera ko ari igikorwa gikomeye cyane kandi cyarangiye gikozwe mu buryo Abanyamerika babyifuzaga."

Nka Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Madamu Louise Mushikiwabo yasobanuye ko biteguye gukorana neza n’abayobozi bashya, kandi ko hanashize imyaka 22 ibihugu byombi bibanye neza. Aha yagize ati : "Nibaza rero ko twebwe igisigaye ari ugukorana n’abayobozi bashya, nihamara kujyaho Leta, Cabinet, abakozi bashyashya bakorana n’ubu buyobozi bushya, tuzishimira kumenyana nabo no gukorana nabo. Ibihugu byacu byombi, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, dusanzwe dufitanye umubano mwiza, cyane cyane muri iyi myaka 22 ishize. Amerika ni igihugu gifite ingaruka ku bindi bihugu byinshi mu isi kubera ko ari igihugu gikomeye, cyateye imbere, ni ukuvuga rero ko iyo hajeho ubuyobozi bushya bifite icyo byo bihindura ku isi."

Ubwo yagarukaga ku isomo rikomeye aya matora yasigiye u Rwanda, Minisitiri Louise Mushikiwabo yagize ati : "Icyo navuga wenda ni uko twebwe nk’u Rwanda, nibaza n’ibindi bihugu byinshi... Njyewe navugira u Rwanda kuko nicyo gihugu cyanjye nabasha kuvugira, ni uko ariya matora ya Amerika adufitiye isomo ry’uko Abanyapolitiki bagomba gutega amatwi abaturage. Ibyo nicyo kintu gikomeye cyagaragaye muri ariya matora ; ushobora kuba umunyapolitike ukajya mu kazi, ugakorana n’abandi banyapolitike, ariko ni ngombwa yuko dusubiza amaso hariya muri Local Government tukareba icyo abaturage bifuza. Ndumva ari ryo somo twebwe nk’igihugu ndetse n’ibihugu byinshi ari ku mugabane wa Afurika ari n’ahandi, iyo abaturage bavuze baba bavuze."

Minisitiri Louise Mushikiwabo, mu gusobanura ibi yakomeje agira ati : "Ni ngombwa rero yuko ibyifuzo byabo, icyo batekereza, ubuyobozi butagenda bwikorera ibindi butabona ko abaturage bafite ikindi batekereza... Twebwe rero nk’igihugu, inkingi ikomeye y’ubuyobozi bw’iki gihugu ni abaturage, twabahaye umwanya bakwiye, dukora uko dushoboye kugirango twumve icyo bifuza dukorane nabo, twungurane ibitekerezo, ariko amatora nk’ariya akomeye mu gihugu gikomeye, atwibutsa yuko mu by’ukuri kuyobora ntabwo ari business y’abayobozi, ahubwo ni business y’abaturage. Ndumva ari ryo somo twebwe twumva twarakuyemo, nibaza nk’uko nabivuze ko n’ibindi bihugu bashobora kuba ari ko babibona."


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA