Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Gashyantare 2020, biteganyijwe ko yitaba abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza atange ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe na raporo ya 2018/2019 y’ibikorwa bya Komisiyo y’abakozi ba Leta(NPSC).
Gashumba arasobanura ibijyanye n’ibibazo NPSC yabonye mu bitaro 42 muri 45 byose biri mu gihugu, aho yasanze imyanya y’akazi 3,596 ihwanye na 49.3% bya 7,290 idafite abakozi.
Ibitaro by’uturere biganwa n’abarwayi benshi buri munsi nyamara ibyinshi ntibifite abakozi bahagije. Mu bakozi 6,048 bikeneye bifite abakozi 2,963 gusa.
Ibitaro by’ ikitegererezo bya Kibungo, Ruhengeri na Kibuye byose hamwe bifite icyuho cy’abakozi 6. Ibitaro bya Kibungo nibwo bifite imyanya myinshi idafite abakozi, kuko bifite abakozi 91 kandi bigomba kugira abakozi 208.
Mu bitaro by’intara : Ibitaro bya Bushenge, Ruhango na Rwamagana byose hamwe bigomba kugira abakozi 618 ariko bifite abakozi 298. Muri byo ibitaro bya Bushenge bigomba kugira abakozi 206 bifite 73 gusa.
Minisitiri Gashumba agomba no gusobanura impamvu abakozi 50 bari mu buryo bunyuranyije n’ amategeko ku rutonde rw’abakozi guverinoma ihemba.
The New Times yatangaje ko muri aba bakozi abadafite impamyabumenyi n’abadafite ibihamya by’ibyo bize n’ abagiye mu kazi hadakurikijwe inzira zo gushyira umukozi mu kazi.
Umuyobozi w’ ishami ry’itangazamakuru muri RBC, Julien Niyingabira yavuze ko Minisitiri arajya gusobanura intambwe Minisiteri yateye mu gukemura ibi bibazo.
Ati “Minisitiri arajya gutanga ibisobanuro ku bibazo abadepite bashobora kuba bibaza. Ntabwo ari ikintu kidasanzwe kuko we n’abandi bagize guverinoma bakorana n’intumwa za rubanda umunsi ku wundi”.
Visi Perezida w’Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza yavuze ko gutumiza Minisitiri Gashumba ngo atange ibisobanuro biri mu nshingano zabo muri gahunda yo kugenzura ibikorwa bya guverinoma.
Ati “Kuva tariki 28 Mutarama tumaze kumva abayobozi batandukanye ku bibazo byagaragajwe”.
Urwego rw’ubuzima rugenerwa 16,5% by’ingengo y’imari ya Guverinoma y’ u Rwanda.