Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yahamije ko umuhungu w’imyaka 18 washakanye n’umukobwa w’imyaka 17 natsindwa n’urubanza azakatirwa igifungo, avuga ko bikwiye kubera abandi isomo.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere bakomeje gutanga ibitekerezo bitandukanye ku butumwa bwashyizwe kuri Twitter buvuga umusore w’imyaka 18 washakanye n’umukobwa ufite 17.
Uwitwa Oswald Mutuyeyezu, yanditse kuri Twitter ko ibi byabereye mu Mujyi wa Kigali, aba bombi babyumvikanyeho bakodesha inzu barabana.
Mutuyeyezu yakomeje avuga ko iwabo w’umukobwa baza kumuturumburayo abyanze bafungisha umuhungu ngo yahohoteye umwana wabo none baramumanuye muri ya minsi 30 y’agateganyo’.
Mu batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru harimo na Minisitiri Busingye wavuze ko ibi bikwiye kubera isomo n’abandi babitinyuka.
Yagize ati “Bibere isomo ababitinyuka ! Azanakatirwa natsindwa. Imbere y’amategeko umukobwa cyangwa umuhungu uri munsi y’imyaka 18 ni ntukoreho [don’t touch]. Ntibashobora kwemera imibonano mpuzabitsina cyangwa kubana n’undi muntu nk’umugabo n’umugore”.
Minisitiri Busingye yasobanuye ko imyaka yo gushaka nibura ari 21, ashimangira ko ‘gusabirwa ubukure byavuyeho’.
Bibere isomo ababitinyuka ! Azanakatirwa natsindwa
*Imbere y'amategeko umukobwa cg umuhungu uri -18 ni don't touch Ntibashobora kwemera (gutanga consent) imibonano mpuzabitsina cg kubana n'undi muntu nk'umugabo n'umugore
*Imyaka yogushaka ni nibura 21.
*Emancipation yavuyeho
— Busingye Johnston (@BusingyeJohns) August 4, 2020
Ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ku gusambanya umwana. Isobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha :
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25). Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine (14) byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe hagati y’abana bafite nibura imyaka cumi n’ine (14) nta kiboko cyangwa ibikangisho byakoreshejwe, nta gihano gitangwa.
Icyakora, iyo umwana ufite imyaka cumi n’ine (14) ariko utarageza ku myaka cumi n’umunani (18) asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.