AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Miliyari 22 gusa nizo zimaze kugaruzwa ku nguzanyo ya Buruse

Miliyari 22  gusa nizo zimaze kugaruzwa ku nguzanyo ya Buruse
18-07-2019 saa 15:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 681 | Ibitekerezo

Banki y’ u Rwanda itsura amajyambere BRD yatangaje ko yihaye intego yo kuba yamaze kugaruza 90% muri miliyari zirenga 80 zagurijwe abanyeshuri bahawe inguzanyo ya buruse muri Kaminuza n’ amashuri makuru mu Rwanda.

Umuyobozi wa BRD Eric Rutabana yabivugiye mu nama yahuje iyi Banki n’ abafatanyabikorwa bayo,kuri uyu wa 18 Nyakanga 2019 hagamijwe gushaka icyakorwa ngo inguzanyo Leta yahaye abanyeshuri barangije muri za Kaminuza mu Rwanda no mu mahanga igaruzwe.

Kuva mu 1980 Leta y’u Rwanda yatanze miliyari 185 zo kurihira abanyeshuri yahaye buruse, harimo asaga miliyari 80 y’inguzanyo bagombaga kwishyura ariko hagaruwe miliyari 22,9.

Muri izi miliyari 22,9 zimaze kugarzwa 10 murizo zagarujwe na BRD. Magingo aya abarangije muri Kaminuza bamaze kwishyura bagera ku bihumbi 12. Abanyeshuri barenga ibihumbi 70 bize muri za Kaminuza ku nguzanyo ya Leta.

BRD ivuga ko mu mbogamizi zituma kwishyuza iyi nguzanyo bigorana harimo ikibazo cy’ abafite imyirondoro itagaragara neza, n’ abahuje amazina kubatandukanya bikagorana. Kuri iki kibazo hiyongeraho ikibazo cy’ abakora muri za ambasade no mu miryango mpuzamahanga aba nabo BRD ivuga ko kubageraho bigoranye.

Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yavuze ko iyi banki isabwa kugira uburyo bw’ ikoranabuhanga buyifasha kwishyuza.

Yagize ati “Mu gihe cyo kuzuza urupapuro rusaba inguzanyo hari abanyeshuri benshi batari bafite amarangamuntu. Twagerageje kubamenya dukoresheje amatariki y’ amavuko n’ ibindi bibaranga”.

Minisitiri Mutimura yasabye BRD gukomeza gushaka imyirondoro y’ abigiye ku nguzanyo ya buruse mu myaka myinshi ishize.

Umuyobozi wa BRD Eric Rutabana yavuze ko bihaye intego yo kuba mu myaka 5 iri imbere bazaba bamaze kugaruza aya mafaranga kugera kuri 90% kugira ngo afashe mu gukomeza kurihira abandi banyeshuri mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda no hanze yarwo.

Inama yo gushaka icyakorwa ngo abize Kaminuza bagurizwa na Leta bishyure yitabiriye n’ abayobozi batandukanye

Minisitiri w’ Uburezi Dr Eugene Mutimura yasabye ko ibigo bya Leta n’ ibyigenga byafatanya BRD muri gahunda yo kwishyuza

Umuyobozi mukuru wa BRD Eric Rutabana yavuze ko abagurijwe bishyuye neza byatuma abandi banyeshuri bakeneye inguzanyo bayibona byoroshye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA