AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Meya wa Ruhango n’abamwungirije bombi begujwe banakurwa mu bajyanama

Meya wa Ruhango n’abamwungirije bombi begujwe banakurwa mu bajyanama
7-03-2018 saa 15:29' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7241 | Ibitekerezo

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Twagirimana Epimaque ndetse n’umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Anonciata Kambayire, begujwe n’Inama Njyanama y’aka karere yateranye kuri uyu wa Gatatu.

Aba bayobozi bose bagize komite Nyobozi y’Akarere, bakuweho icyizere n’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango kubera ibibazo by’imicungire mibi y’umutungo w’akarere urimo amafaranga ashorwa mu mishinga igamije guteza imbere abaturage ndetse n’ibikorwaremezo bishorwamo amafaranga arenze ayo biba bijyanye.

Hari hashije igihe kandi abagize Komite nyobozi uko ari batatu bavugwaho kutumvikana mu kazi kabo ka buri munsi, ibintu njyanama yasanze byaradindije cyane iterambere ry’akarere ka Ruhango ndetse bikanasubiza inyuma akarere muri rusange.

Njyanama y’Akarere ka Ruhango yakuyeho icyizere Meya n’abamwungirije babiri, yahise inategura raporo igomba gushyikirizwa ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo igaragaza ko banirukanywe ku rutonde rw’abagize Njyanama y’aka karere ka Ruhango.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA