AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Meya wa Nyarugenge yifatanyije n’abaturage mu muganda wakozwemo iby’agaciro ka 140.000.000

Meya wa Nyarugenge yifatanyije n’abaturage mu muganda wakozwemo iby’agaciro ka 140.000.000
29-10-2016 saa 12:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3347 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2016, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu KAYISIME NZARAMA yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kimisagara mu gikorwa cy’umuhanda wo guhanga umuhanda ufite uburebure bwa kilometero imwe. Ni igikorwa abaturage bishimiye cyane, dore ko ubaze agaciro k’ibyagiye kuri uyu muhanda, bifite agaciro ka miliyoni 140 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu muhanda wahanzwe ukaba uzahuza imidigudu 8 yo muri uyu Murenge wa Kimisagara ariyo Kove, Akishuri, Akishinge, Kigarama, Umurinzi, Uruyange, Birama na Mpazi , uretse imirimo y’ amaboko yakozwe abaturage bakaba kandi barakusanyije amafaranga y’u Rwanda angana na 4,220,000, ibikorwa byose byakozwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni zisaga 140. Aha habariyemo ikiguzi cy’umurimo wakozwe n’abaturage aho habazwe agaciro k’amafaranga yahabwa rwiyemezamirimo wawukora, hakanabarirwamo agaciro faranga k’ibibanza by’abaturage bemeye gutanga ku buntu kugirango binyuremo uyu muhanda, hakiyongeraho n’amafaranga yakusanyijwe muri uyu muganda.

Nyuma y’uyu muganda, Umuyobozi w’ Akarere akaba yashimiye abaturage b’ akagari ka Katabaro ku gitekerezo bagize cyo guhanga umuhanda ndetse anashimira abaturage bagiye batanga ubutaka bwabo kugirango uyu muhanda ushobore gukorwa. Mu ijambo rye yagarutse kuri imwe mu mihigo y’ Akarere abaturage bagomba kugiramo uruhare, aho yibanze ku kwitabira gahunda y’ ubwisungane mu kwivuza, kugira isuku mu ngo, abana bagatozwa isuku, ingo zose zikagira amasezerano na kampani zitwara imyanda abaturage bakareka kujya bajugunya imyanda yabo muri za ruhurura mu gihe cy’ imvura, yabakanguriye kandi kugira ibigega bifata amazi ndetse no kwitabira gahunda yo gukoresha gaz.

Yongeye kwibutsa abaturage gahunda yo kwizigamira kuko nta terambere ryagerwaho abantu badafite umuco wo kuzigama. Yakanguriye abaturage bari aho n’ abatuye Akarere muri rusange gufasha abantu bafite burwayi bwo mu mutwe ndetse n’ ababana n’ ihungabana, yibutsa ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk’ izindi kandi ivurwa igakira. Yongeye kugaragaza ko mu bintu byinshi bitera uburwayi bwo mu mutwe habamo n’ ikoreshwa ry’ ibiyobyabwenge aho yasabye abaturage gukomeza kubirwanya.

Aya Meya yaramutsaga umukecuru wari umaze kuremerwa n’abaturage

Yongeye gushima kandi umugoroba w’ ababyeyi wo mu Murenge wa Kimisagara ku bikorwa by’ indashyikirwa bakora, muri uyu muganda bakaba baremeye umugore utishoboye muri gahunda y’ibikorwa byahariwe gukunda Igihugu, abasaba gukomeza uwo mutima w’ ubufatanye bakanawucengeza mu bandi Banyarwanda hakabaho gufashanya hagati y’abenegihugu aho gutegereza abanyamahanga ko bazaza kubafashiriza abavandimwe. Akaba yasoje yizeza abaturage ubufatanye mu kurangiza uyu muhanda.

Umuyobozi w’ ingabo mu Karere ka Nyarugenge Col MUTEMBE witabiriye ibyo biganiro, yashishakarije abaturage gukomeza ubufatanye bafitanye n’ ingabo, umutekano ugakomeza kurindwa neza, aho bazi abantu bashobora kuba bahungabanya umutekano bakabigeza ku babishinzwe hakiri kare.

Col Mutembe uyobora Ingabo mu karere ka Nyarugenge yasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga umutekano

Uretse abaturage , Ubuyobozi bw’ Akarere, ingabo na Polisi uyu muganda kandi wari witabiriwe n’ abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda bigira mu karere ka Nyarugenge ndetse n’ aba kaminuza ya Mount Kenya. Nyuma y’ ibiganiro abaturage bakaba bahuriye mu midugudu yabo aha batangiye gutegura ibikorwa bifuza ko bizajya mu igenamigambi ry’ Akarere mu mwaka wa 2017-2018.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara nawe yashimye iki gikorwa


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA