Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’ukwegura kwa Meya w’akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable, ariko we akaba aterura ngo abitangaze.
Ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko Udahemuka Aimable amaze kwegura ku buyobozi bw’akarere ka Kamonyi, ikinyamakuru Ukwezi .com cyagerageje kuvugana nawe maze telefone ye igendanwa ibanza kwitabwa n’umuntu tutabashije kumenya, avuga ko ari mu nama kandi ibyo kwegura kwe atabizi.
Nyuma gato Meya yaje kuboneka kuri telefone, ntiyahakana ibyo kwegura kwe ndetse avuga ko twabaza Perezida wa Njyanama y’Akarere, ariko agakomeza kuvuga ko mu masaha y’umugoroba ari bwo aza kubisobanura neza.
Twakomeje gukurikirana iby’iyi nkuru ariko amakuru yizewe aturuka muri aka karere avuga ko Udahemuka Aimable yamaze kwitegura gutanga ibaruwa y’ubwegure bwe igaragaza ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ariko intandaro ikaba ari ibyavugiwe mu nama yabereye ku biro by’akarere ka Kamonyi nawe ubwe yari arimo.
Udahemuka yabaye Meya wa Kamonyi asimbuye Rutsinga Jacques wari urangije manda muri Gashyantare 2016.