Iteka rya Perezida N°004/01 ryo ku wa 16/02/2017 rigena ingano y’imishahara n’ibindi bigenerwa Abanyapolitiki Bakuru b’Igihugu n’uburyo bitangwa, ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo kuwa 23/02/2017, rigaragaza ingano y’Imishahara aba Banyapolitiki Bakuru b’Igihugu bahabwa ndetse n’ibindi biherekeza iyo mishahara. Ibyo tugarukaho muri iyi nkuru ni iby’Abadepite, dore ko Inteko Ishinga Amategeko Nshya, umutwe w’Abadepite, yarahiye kuri uyu wa Gatatu
Abadepite bagenerwa buri wese umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi magana arindwi na mirongo irindwi na bine na magana atanu na mirongo ine (1.774.540 Frw) buri kwezi.
Abaperezida ba Komisiyo mu Mutwe w’Abadepite, buri kwezi bongererwa buri wese ku mushahara mbumbe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35.000 Frw) naho aba Visi-Perezida b’izo Komisiyo bakongererwa ibihumbi mirongo itatu (30.000 Frw) buri wese buri kwezi.
Abadepite bagenerwa kandi buri wese ibindi bibafasha gutunganya imirimo bashinzwe, bikurikira :
Umushahara n’ibindi bigenerwa Perezida w’Umutwe w’Abadepite
Perezida w’Umutwe w’Abadepite agenerwa umushahara mbumbe w’umurimo ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bitandatu n’ijana na mirongo itanu n’atandatu (4.346.156 Frw) buri kwezi.
Perezida w’umutwe w’Abadepite agenerwa kandi ibi bikurikira :
Amabwiriza ya Minisitiri ufite imiturire mu nshingano ze agena agaciro ntarengwa k’inzu ivugwa muri iyi ngingo mu gace kayo ka mbere n’agaciro ntarengwa k’ibyangombwa bigomba kuba biyirimo.
Umushahara n’ibindi bigenerwa Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite
Visi-Perezida w’Umutwe w’Abadepite agenerwa umushahara mbumbe buri kwezi ungana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atanu mirongo itatu na bine na magana inani na mirongo itandatu na rimwe (2.534.861 Frw).
Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite kandi agenerwa ibindi bimufasha gutunganya imirimo ashinzwe, bikurikira :
Amafaranga y’ubutumwa bw’imbere mu gihugu :
Iyo Perezida w’Umutwe w’Abadepite agiye mu butumwa imbere mu gihugu, yishyurirwa na Leta amafaranga yose yakoreshejwe muri ubwo butumwa, herekanywe inyemezabuguzi.
Iyo Visi-Perezida b’Umutwe w’Abadepite agiye mu butumwa imbere mu gihugu, ahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.
Iyo Abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu, bahabwa amafaranga y’ubutumwa abarwa hakurikijwe ibiteganywa n’iteka rya Perezida rigenga ubutumwa bw’akazi imbere mu gihugu.
Bitabangamiye ibivugwa mu gika cya gatatu cy’ingingo ya 9 y’iri teka, Abadepite iyo baraye mu butumwa bw’akazi imbere mu gihugu, bishyurirwa n’urwego bakorera icumbi n’ifunguro ry’umugoroba muri hoteli hakoreshejwe ifatabuguzi.
Hitawe ku biciro biri ku isoko, Minisitiri ufite imari mu nshingano ze, amaze kubijyaho inama na Minisitiri ufite abakozi ba Leta mu nshingano ze, agena ibiciro ntarengwa bigomba gukurikizwa mu kwishyura amahoteli Abadepite barayemo igihe bari mu butumwa imbere mu gihugu.
Iyo ba Visi- Perezida b’Umutwe w’Abadepite bagiye mu butumwa imbere mu gihugu bakoresheje imodoka zabo, Leta ibagenera amafaranga y’urugendo, hakurikijwe ibiteganywa n’amabwiriza ya Minisitiri ufite gutwara abantu n’ibintu mu nshingano ze.
Iyo abadepite, Perezida w’Umutwe w’Abadepite na ba Visi Perezida bagiye mu butumwa hanze y’Igihugu, hakurikizwa ibiteganywa n’iteka rya Perezida rishyiraho amabwiriza agenga ubutumwa mu mahanga.
Amafaranga y’ishyingura n’ay’impozamarira
Mu gihe Perezida wa Repububulika cyangwa uwahoze ari Perezida wa Repubulika yitabye Imana, Leta yishingira ibijyanye n’amafaranga yose akoreshwa mu mihango y’ishyingura kandi ikagenera umuryango wa nyakwigendera amafaranga y’impozamarira angana n’umushahara mbumbe we w’amezi atandatu (6).
Mu gihe umwe mu bandi banyapolitiki bakuru bavugwa mu ngingo ya 5, iya 6, iya 7 n’iya 8 z’iri teka yitabye Imana akiri mu mirimo ye cyangwa nyuma yaho mu gihe kitarenze amezi atandatu (6), Leta itanga amafaranga akoreshwa mu mihango y’ishyingura angana n’inshuro ebyiri (2) z’umushahara mbumbe wa nyakwigendera. Leta iha kandi umuryango wa nyakwigendera amafaranga y’impozamarira angana n’umushahara mbumbe we w’amezi atandatu (6).
ICYITONDERWA : Amafaranga y’icumbi ya buri kwezi ahabwa Abadepite, ntagenerwa umunyapolitiki mukuru w’Igihugu uvugwa muri iyi ngingo, iyo yahawe na Leta inkunga y’icumbi yatanzwe ingunga imwe, ingana na miliyoni cumi n’ebyiri n’amafaranga y’u Rwanda (12.000.000 Frw), mu gihe hakurikizwaga amategeko yabigenaga.