Umwami Mohammed VI w’igihugu cya Maroc, ari mu Rwanda aho yageze ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki 18 Ukwakira 2016. Kuva yagera i Kigali, amaze gutangiza ibikorwa by’ishoramari mu Rwanda, bifite agaciro k’amamiliyoni menshi y’amadolari. Ibi ariko bifite inkomoko, kuko uyu mwami asanzwe ari umuherwe uhambaye, ndetse ari no mu bakuru b’ibihugu b’abaherwe ku isi.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukwakira 2016, Umwami Mohammed VI yasinye amasezerano y’imishinga 21 na Leta y’u Rwanda, ikubiye mu byiciro 8 birimo ubucuruzi, ubuhinzi, ibikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ibindi bitandukanye.
Umwami Mohammed VI w’igihugu cya Maroc yakiriwe na Perezida Kagame muri Village Urugwiro
Mu bikorwa by’ishoramari Umwami Mohammed VI w’igihugu cya Maroc yamaze gutangiza mu Rwanda, harimo ibijyanye n’amabanki, iby’ubwubatsi n’iby’inganda. Kompanyi y’ubwubatsi yo muri Maroc yitwa Palmerie Development Group, igiye kubaka mu mujyi wa Kigali amacumbi 5.000 azafasha abatuye muri uyu mujyi kubona aho kuba hadahenze cyane. Uyu ni umushinga uzatwara akayabo ka miliyoni 68 z’amadolari, ni ukuvuga arenga 55.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Aya mazu azubakwa mu murenge wa Ndera mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.
Umwami Mohammed VI ubwe yashoye miliyoni 41 z’amadolari (asaga 34.000.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda) mu kugura imigabane ingana na 76.19% muri COGEBANQUE yari isanzwe ari banki y’ubucuruzi y’abanyamigabane b’Abanyarwanda. Iyi migabane yaguzwe mu izina rya Attijariwafa Bank, banki ihiga izindi muri Maroc ikaba ari n’iya Kompanyi y’umwami Mohammed VI yitwa SNI (Société Nationale d’Investissement).
Ese uyu mwami ubundi ni umuherwe bingana iki ?
Ibi bikorwa by’ishoramari n’ibindi byinshi umwami Mohammed VI yiyemeje gukorera mu Rwanda, byatuma buri wese yibaza ingano y’umutungo we. Mohammed VI umaze imyaka 17 ari umwami wa Maroc, uretse kuba ari umwami ni n’umucuruzi ukomeye mu gihugu cye, akaba ari umwe mu baherwe bazwi cyane ku isi. Ikinyamakuru Forbes Magazine, muri 2009 cyagaragaje ko afite imitungo ibarirwa muri miliyari zirenga ebyiri n’igice z’amadorali ya Amerika. Uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, yarenga 2.050.000.000.000 (Tiriyari ebyiri na miliyari mirongo itanu).
Imitungo ye n’uburyo yitabira ishoramari, bizamura cyane ingano y’umutungo we, kuburyo muri 2015 bwo ikinyamakuru Forbes Magazine cyagaragaje ko afite imitungo ibarirwa muri 5.700.000.000 z’amadorali ya Amerika. Uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda, yarenga 4.600.000.000.000 (Tiriyari enye na miliyari magana atandatu). Muri 2015, yari uwa 5 ku rotonde rw’Abanyafurika b’abaherwe kurusha abandi.
Mohammed VI kandi ni umwe mu bakuru b’ibihugu bya Afurika bize bakaminuza cyane. Uyu mwami yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu ishuri ry’ibwami, aza kubona impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu 1981, ahita akomereza muri Mohammed V University iherereye ahitwa Agdal aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu by’amategeko. Yakomeje kuminuza mu by’amategeko aho yabonyemo impamyabumenyi nyinshi, kugeza ubwo yaje kubona iy’ikirenga muri Kaminuza yo mu mujyi wa Nice mu Bufaransa.
Umwami Mohammed VI biteganyijwe ko azamara iminsi 3 mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda