Nk’umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka, Diane Shima Rwigara yagejeje muri Komisiyo y’Amatora, ibyangombwa asabwa ngo yemerwe nk’umukandida. Muri iyi nkuru, turakugezaho ibintu 4 bikomeye byagaragaye muri iki gikorwa.
1. Byamenyekanye ko Diane Rwigara wari umunyaburayikazi w’Umunyarwandakazi, yemeye guhara ubwenegihugu bw’u Bubiligi
Mu bisabwa umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu Rwanda, harimo kuba agomba kugira ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko akaba adafite ubundi bwenegihugu na bumwe. Diane Rwigara asanzwe ari umunyarwandakazi ariko akaba n’umubiligikazi kuko yari afite n’ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bivuga ko ubusanzwe ibi byari kumubera imbogamizi yo kwiyamamaza.
Diane Rwigara mu kiganiro n’abanyamakuru amaze gutanga kandidatire ye
Iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi ariko, ntabwo kikibara Diane Rwigara nk’umuturage wacyo, kuko Perezida wa Komisiyo y’amatora, Prof Kalisa Mbanda, yatangaje ko hari ibaruwa bakiriye igaragaza ko Diane Rwigara yemeye kureka ubwenegihugu bw’u Bubiligi, kandi ibyo bikaba byaranemejwe n’ibiro by’Abahagarariye u Bubiligi mu Rwanda.
2. Diane Rwigara yageze muri Komisiyo y’amatora bigaragara ko ashyigikiwe na nyina
Kuva Diane Rwigara yatangaza ko aziyamamaza ndetse no mu bindi bikorwa bye bijyanye n’inzira yiyemeje yo guhatana ku mwanya w’umukuru w’igihugu, nta muntu wo mu muryango we wari warigeze agaragara ahaberaga ibyo bikorwa ngo bigaragare ko amushyigikiye, nyamara nyina, Adéline Rwigara, ari mu bamushyigikiye muri iyi nzira nk’uko byagaragaye muri Komisiyo y’amatora, aho yari amuherekeje kandi ubwo bari muri Komisiyo akaba yagaragaye kenshi amwongorera, bigaragaza ko bari kumwe cyane anamubera umujyanama mu nzira arimo.
3. Diane Rwigara afite urubyiruko rwabyiyemeje, ruvuga ko ruzamwamamaza kakahava
Ubwo Diane Rwigara yageraga kuri Komisiyo y’igihugu y’amatora, uretse imodoka yari arimo hamwe n’abandi bari bamuherekeje, hari n’imodoka ya Coaster yari yuzuye abasore n’inkumi bigaragara ko bakiri bato, batangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko bamwe muri bo banamuherekeje hirya no hino mu gihugu bakamufasha gusinyisha ngo abone imikono 600 yasabwaga. Bashimangiye kandi ko nyuma yo kwemerwa kwa kandidatire ye, bazamwamamaza bivuye inyuma kandi ngo bizeye intsinzi.
Umwe muri bo, ni umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 25, watangaje ko icyatumye amushyigikira ari uko ari umukobwa kandi n’ubusanzwe akaba amukunda cyane.
4. Diane Rwigara yavuze ko amafoto amugaragaza yambaye ubusa ari igisebo ku banyarwandakazi
Ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku bijyanye n’amafoto ye yagiye hanze amugaragaza yambaye ubusa, Diane Rwigara yavuze ko amafoto yagaragaye ari amahimbano yakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, anagaya abagore n’abakobwa b’abanyarwandakazi batigeze bahaguruka ngo babirwanye kandi ari ihohoterwa yakorewe, aboneraho no gushimangira ko ayo mafoto atamusebeje wenyine ahubwo ngo yasebeje abanyarwandakazi muri rusange.
REBA VIDEOS Z’UKO BYARI BYIFASHE HANO :