Umunyamategeko Me Nkundabarashi Moise wunganira Nsabimana Callixte alias Sankara, ari kwiyamamariza kuyobora Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda mu matora yo gushaka uzasimbura Kavaruganda Julien wayoboraga uru rugaga kuva muri 2015.
Me Nkundabarashi Moise wamenyekanye cyane mu rubanza ruregwamo [ruracyakomeje kuko habayeho kujurira] bamwe mu bahoze mu mutwe wa MRCD-FLN barimo Paul Rusesabagina ndetse na Nsabimana Callixte alias Sankara ari na we wunganirwa n’uyu munyamategeko.
Uyu munyamategeko kandi yamenyekanye ubwo yunganiraga Umunyamategeko Richard Mugisha witabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo zari mu Mushinga w’Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange zikurwamo.
Me Nkundabarashi Moise usanzwe ari umwe mu bagize inama y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, ariyamamariza kuyobora uru rugaga aho biteganyijwe ko amatora azaba kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ugushyingo 2021.
Mu migabo n’imigambi ye, Me Nkundabarashi n’abagize Inama y’Ubutegetsi bari kwiyamamazanya, avuga ko nibaramuka batowe bazasuzuma uko umusanzu usabwa Abavoka buri mwaka wagabanuka.
Muri iyi migabo n’imigambi kandi harimo ko baramutse bagiriwe icyizere bagatorwa, bazakora imishinga iha akazi Abavoka benshi bashoboka, gushaka abafatanyabikorwa batanga serivisi z’ingenzi zikenerwa n’Abavoka ndetse no guhesha agaciro umwuga w’Abavoka.
Aya matora ateganyijwe kuri uyu Gatanu tariki 12, azavamo uzasimbura Me Kavaruganda Julien wayoboraga uru rugaga rw’Abavoka kuva muri 2015 aho arangije manda ze ebyiri.
UKWEZI.RW