AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Me Nkundabarashi uzwi mu rubanza rwa Rusesabagina yatorewe kuyobora Abavoka mu Rwanda

Me Nkundabarashi uzwi mu rubanza rwa Rusesabagina yatorewe kuyobora Abavoka mu Rwanda
13-11-2021 saa 07:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1161 | Ibitekerezo

Me Nkundabarashi Moise uzwi mu rubanza ruregwamo abahoze mu mutwe wa MRCD-FLN barimo Paul Rusesabagina na Nsabimana Callixte ari na we wunganirwa n’uyu munyamategeko, yatorewe kuyobora urugaga rw’abavoka mu Rwanda muri manda y’imyaka itatu.

Uyu munyamategeko yamenyekanye ubwo yunganiraga Umunyamategeko Richard Mugisha witabaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko zimwe mu ngingo zari mu Mushinga w’Itegeko ryerekeye ibyaha n’ibihano muri rusange zikurwamo.

Mu migabo n’imigambi ye n’abakandida bagize inama y’urugaga rw’Abavoka, yavugaga ko nibaramuka batowe bazasuzuma uko umusanzu usabwa Abavoka buri mwaka wagabanuka.

Muri iriya migabo n’imigambi kandi harimo ko bazakora imishinga iha akazi Abavoka benshi bashoboka, gushaka abafatanyabikorwa batanga serivisi z’ingenzi zikenerwa n’Abavoka ndetse no guhesha agaciro umwuga w’Abavoka.

Mu matora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Ugushyingo 2021, Me Nkundabarashi yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 97,5% aho yatowe n’abantu 807 muri 827 batoye.

Akimara gutorwa yavuze ko bimwe mu bibazo yifunza gukemura, harimo ikimaze iminsi kivugwa cyo kuba abavoka bo mu Rwanda batemerewe gukorera mu bihugu bimwe byo mu Karere nko muri Kenya.

Yagize ati “Harimo ibindi bibazo dukeneye kwitaho biri mu Karere bikeneye gukemuka birimo kwemerera abavoka bo mu Rwanda kujya gukorera muri Kenya no kuba nabo bakwemererwa gukorera mu Rwanda kuko hakirimo ikibazo cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye.”

Yavuze kandi ko bimwe mu bigeye kwihutirwa gukorwa ari ukwihutisha ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere siporo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA