Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Khartum muri Sudani ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu aho agiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi 2, yakirwa mu buryo bukomeye na perezida Omer al-Bashir w’icyo gihugu.
Byitezwe ko Perezida Kagame na mugenzi we Omer al-Bashir bagirana ibiganiro binyuranye by’umwihariko umubano w’ibihugu byombi n’uwo mu karere, ibibazo bitandukanye mpuzamahanga bireba ibihugu byombi ndertse n’ibyerekeye ubucuruzi n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.
Igihugu cy’u Rwanda na Sudani bifitanye umubano mwiza ndetse binashimangirwa n’uburyo Perezida Omar al-Bashir yakunze kugenderera u Rwanda muri mu bihe bya vuba, haribwo ubwo yari yitabiriye irahira rya Perezida Kagame.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani ivuga ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bya Afurika byababaye hafi mu buryo bukomeye mu byo yanyuzemo mu karere no mu ruhando mpuzamanga.
Perezida Kagame nawe aherutse gutangaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma u Rwanda ruta muri yombi Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, washyiriweho na ICC impapuro zo kumuta muri yombi, ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye mu Ntara ya Darfur.
Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru wa Khartoum muri Sudani, Perezida Kagame yakiriwe mu buryo bukomeye bigaragara ko uruzinduko rwe muri iki gihugu rwishimiwe.