Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, Madamu Louise Mushikiwabo yahishuye byinshi biteye amatsiko ku buzima bwe birimo kuba ari umukunzi w’umuhanzi wabaye icyamamara mu njyana ya Reggae, Lucky Philip Dube.
Yabitangaje mu kiganiro n’Umunyamakuru Francis Van de Woestyne w’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi, aho yagarutse ku rugendo rwe muri politiki, ubuzima bwe busanzwe nk’umuntu ndetse na bimwe mu bibazo biteye amatsiko birimo umuhanzi akunda.
Mushikiwabo wavuze ko yavutse mu muryango w’abana icyenda, akaba umuhererezi muri bo, burya ngo Se yari umuhinzi wa kawa, nyina akomoka mu muryango w’abiru cyangwa abajyanama b’umwami.
Mushikiwabo yavuze ko mu buzima impano yari kugira akumva ayishimiye ari ukuba umuntu ukora siporo. Yanavuze ko indangagaciro ye akunda ari ubugwaneza ndetse akaba ari umuntu wanga urunuka uburyarya.
Uyu mugore wiyiziho inenge yo gushidikanya ariko akaba aziko ikintu cyiza kuri we ari uko akoresha ukuri, yavuze ko burya umugabo akunda ari ufite ubupfura naho umugore akaba ari umwe wigirira icyizere.
Mu bibazo bitandukanye birimo ibiteye amatsiko ku buzima bwe harimo icy’umuhanzi akunda kurusha abandi aho yahise atangaza ko ari nyakwigendera Lucky Dube.
Ntabwo yigeze agaragaza impamvu cyangwa ngo avuge indirimbo z’uyu muhanzi zaba zimufasha iyo azumvise.
Lucky Philip Dube niwe mucuranzi wagurishije muzika ye kurusha abandi muri Afurika, izina rye riracyibukwa n’abakunzi ba Reggae, urupfu rwe ku itariki nk’iyi mu 2007 rwashenguye imitima ya benshi.
Dube yakoze album 22 mu myaka 25, yatangiye muzika afite imyaka 18 mu itsinda (band) rya mubyara we ryitwa The Love Brothers ryaririmbaga umuziki w’abaZulu.
Nyuma yabonye ko Reggae ikunzwe, afata ikitegererezo kuri Jimmy Cliff na Peter Tosh nawe atangira Reggae irimo ubutumwa bw’imibereho rusange na politiki bigendanye kandi n’irondaruhu ku birabura mu gihugu cye, South Africa.
Yabaye icyamamare kubera muzika ye, Lucky Dube yazamuye ijwi rya Afurika muri muzika ya Reggae ku rwego rw’isi aho yafatwaga nk’aho ari ijyana ya Jamaica gusa.
Tariki 18/10/2007 mu ijoro i Johannesburg ubwo yari amaze gushyira abana be barindwi kwa nyirarume (oncle) wabo yagiye mu modoka ye ya Chrysler 300C maze abajura baramukurikira.
Police yatangaje ko aba bajura bashakaga kumwambura imodoka ye, baje kumurasa arapfa ariko ko batari bamenye ko ari Lucky Dube ahubwo bari bazi ko ari umunya-Nigeria.
Abagabo batanu batawe muri yombi bashinjwa kumwica, icyaha cyabahamye mu 2009, bose bakatiwe gufungwa burundu.
Lucky Dube wari ufite imyaka 43 yasize indirimbo nyinshi zakunzwe nka ‘I am a prisoner’, Kiss no frog’, ‘Reggae strong’, ‘different colours one people’, ‘Together as one’, ‘Guns&Roses,’, ‘Slave’ , ‘Remember me’ n’izindi nyinshi.
Lucky Dube yakoze amateka atarakorwa n’undi muhanzi muri Afurika
Mushikiwabo ujya anyuzamo agacinya akadiho burya ngo ni umufana wa Lucky Dube