AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Leta yahagaritse amashami y’ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe, benshi bararira ayo kwarika

Leta yahagaritse amashami y’ubuvuzi muri Kaminuza ya Gitwe, benshi bararira ayo kwarika
16-03-2017 saa 11:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 19105 | Ibitekerezo

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi, yahagaritse amashami atatu muri Kaminuza ya Gitwe iri mu karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, nyuma yo gukora igenzura n’isuzumamikorere y’iyi Kaminuza bagasanga hari bimwe mu byo batujuje. Amashami yahagaritswe yose ajyanye n’ubuvuzi n’ubuforomo ari nabyo byari biyigize ahanini dore ko abanyeshuri basigaye mu kigo babarirwa muri 200 barengaho gato.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Musafiri Malimba yandikiye iyi Kaminuza tariki 13 Werurwe 2017 ndetse ikinyamakuru Ukwezi.com tukaba twabashije kuyibonera kopi, Kaminuza ya Gitwe yahagarikiwe amashami atatu ajyanye n’ubuvuzi, yose yatangaga impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0).

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko amashami yahagaritswe burundu ari iry’ubuvuzi no kubaga (Bachelor of Medecine & Surgery) n’ishami ry’Ubumenyi mu by’ikoranabuhanga ryo gupima indwara (Bachelor of Science in Medical Laboratory Technology), hamwe n’ishami ry’amasomo ajyanye n’ubuforomo (Bachelor of Nursing programs) rigomba guhagarikwa by’agateganyo rikabanza gushyira mu bikorwa ibyo ryasabwe kunoza byakwanga naryo rigafungwa burundu.

Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Gitwe mu nama n’abanyeshuri mbere y’uko bataha

Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe, Rugengande Jered, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko batunguwe cyane n’icyemezo cyafashwe na Minisiteri y’Uburezi kuko basanga bujuje ibisabwa byose kandi n’isuzumwa ryakozwe rikaba rimaze igihe kuburyo hari ibindi byinshi byahindutse muri iyi Kaminuza nyuma y’iryo suzumwa. Avuga kandi ko asanga Minisiteri y’Uburezi yarashingiye ku byemezo by’amasuzuma ya cyera, ntiharebwe ibyagiye binozwa.

Yagize ati : "Icyemezo cyaradutunguye kuko mu by’ukuri raporo mbona Minisiteri yashingiyeho, ni raporo za cyera kuko twagiye dukorerwa amasuzuma kenshi, uko baje tukongeraho tukongeraho... Usanga rero ririya suzuma Minisitiri yashingiyeho, mu by’ukuri yaragiye ihera ku byemezo by’amasuzuma yabaye mbere. Icya kabiri hagati y’igihe baziye n’igihe bagendeye, hashize amezi atandatu, muri ayo mezi ashize ubu hakozwe byinshi rero. Urugero basanze dufite imirambo yo kwigiraho ibiri, turayongera none ubu tumaze kugera kuri 12, kandi ntekereza ko n’i Butare batayifite."

Uyu muyobozi avuga ko hari n’ibindi iyi Minisiteri ishobora kuba yarabwiwe n’abantu by’ibinyoma nko kuvuga ko batemera Inama Nkuru y’Uburezi (Higher Education Council) kandi badashobora kwanga urwego rwashyizweho na Leta. Avuga ko abanyeshuri babo biga neza bakanabona ibyangombwa na za laboratwari zujuje ibyangombwa zituma no mu bikorwa byo kwimenyereza umwuga (Stages) bashimwa ubuhanga n’ubumenyi bahabwa.

Abanyeshuri bakoreshejwe inama bamenyeshwa ko bagomba gutaha

Kugeza ubu, umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe avuga ko abanyeshuri bagera ku 1300 ari bo barebwa n’iki cyemezo, bisobanura ko hagiye gusigara abanyeshuri babarirwa muri 250 barimo abiga ibijyanye n’ubumenyi mu bya mudasobwa (Computer Science) ndetse n’abandi biga uburezi biga mu gihe cy’impera z’icyumweru (Week-End) ndetse n’abiga mu kiruhuko.

Rugengande Jered avuga ko barimo gukorana inama n’abanyeshuri ngo babohereze mu rugo babe batashye, hanyuma batangire gusaba Minisiteri y’Uburezi ko habaho gushishoza ku cyemezo cyabafatiwe bakaba bakohereza akanama gashinzwe kureba neza uko byifashe, byaba ngombwa na Minisitiri w’Uburezi ubwe akajya kwirebera akabona ko bujuje ibyangombwa bisabwa.

Hagati aho ariko bamwe mu banyeshuri bigaga mu mashami yahagaritswe baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, baragaragaza ko bababajwe cyane n’icyemezo bafatiwe kandi basanga uburezi bahabwa bufite ireme ndetse hari laboratwari zujuje ibisabwa n’ibikoresho nkenerwa bijyanye n’igihe, bakagira n’ibitaro bya Gitwe bakoreramo umwuga wabo mu buryo bwo kwimenyereza.

Abanyeshuri basezerewe barataha ariko bavuga ko bababajwe cyane n’icyemezo cyafashwe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA