AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Leta yabujije bamwe mu banyeshuri kuzakora ibizamini bya Leta ahubwo bagasubira inyuma

Leta yabujije bamwe mu banyeshuri kuzakora ibizamini bya Leta ahubwo bagasubira inyuma
2-05-2017 saa 14:39' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18956 | Ibitekerezo

Hari bamwe mu banyeshuri basoza amashuri yisumbuye n’abasoza icyiciro rusange babujijwe na Leta y’u Rwanda kuzakora ibizamini bya Leta by’uyu mwaka wa 2017, bitewe n’uko hari ibyo batubahirije nyuma yo gukora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza cyangwa ay’icyiciro rusange (Tronc Commun). Abagongwa n’amabwiriza mashya Leta yashyizeho, nta n’ubwo bemerewe kwiyandikisha no kuzuza amafishi y’abazakora ibizamini bya Leta ahubwo basabwa gusubira inyuma bakabanza bakubahiriza ibisabwa.

Mu gihe mu bigo by’amashuri ya Leta n’ayigenga bikorera mu Rwanda hatangiye igikorwa cyo kuzuza amafishi y’abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ay’icyiciro rusange n’ay’abasoza amashuri yisumbuye, amabwiriza mashya abayobozi b’ibigo bahawe avuga ko umunyeshuri warangije amashuri abanza agakora ikizamini akagira amanota ya nyuma yo mu cyiciro cya U (Unclassfied) hanyuma akajya mu mashuri yisumbuye atarahawe ikigo, atemerewe gukora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Ibi ninako bimeze ku munyeshuri wagize amanota ya nyuma yo mu cyiciro cya U (Unclassfied) hanyuma akajya mu cyiciro cyo hejuru cy’amashuri yisumbuye atarahawe ikigo, na we atemerewe gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye. Abo banyeshuri basabwa kuzabanza bagakora icyo kizamini cya Leta cyo ku cyiciro batsinzwe hanyuma bakemererwa gukomeza.

Gasana Jérôme, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyingiro (WDA), yatangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com ko hashize igihe Leta y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo kurwanya amanyanga mu burezi, nk’aho abanyeshuri bamwe basimbukaga imyaka imwe n’imwe. Avuga ko n’umunyeshuri utagize amanota amwemerera kujya mu cyiciro cy’amashuri gikurikiyeho, adashobora kwemererwa gukora ikizamini cya Leta gisoza icyiciro yagiyemo atabyemerewe.

Gasana Jérôme, Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imyuga n’ubumenyingiro (WDA)

Ku bijyanye n’abanyeshuri bakurikiranwa na WDA bagombaga kuzakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye ariko bakaba barabonye amanota yo mu cyiciro cya U mu kizamini gisoza icyiciro rusange, Gasana Jérôme avuga ko bazabanza bakajya gukora icyo kizamini bamara kugitsinda bakazabona kwemererwa gukomeza.

Icyakoze avuga ko umunyeshuri wese uzasubira gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye akagitsinda, bitazaba ari ngombwa kongera kwiga umwaka wa kane, uwa gatanu n’uwa gatandatu, kuko azaba asanzwe yarabyize kandi abifitiye indangamanota ari nazo azasabwa mu gihe azaba agiye gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA