Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu yasabye abayobozi b’ inzego z’ ibanze n’ abandi bantu bategura ibikorwa by’ inama cyangwa ubukangurambaga mu masaha ya mu gitondo kubihagarika.
Itangazo ryashyizeho umukono Minisitiri w’ ubutegetsi bw’ igihugu Prof Shyaka Anastase rivuga ko impamvu inama n’ ubukangurambaga byo mu masaha ya mu gitondo byahagaritswe ari uko bibuza abaturage gukora akazi kabo kandi bari mu gihe cy’ ihinga.