AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Leta y’u Rwanda yaciye burundu amarushanwa ya Nyampinga mu banyeshuri

Leta y’u Rwanda yaciye burundu amarushanwa ya Nyampinga mu banyeshuri
3-02-2017 saa 12:12' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 10742 | Ibitekerezo

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Uburezi, yamaze guca burundu amarushanwa y’ubwiza ku bakobwa biga mu bigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, inzego nkuru z’igihugu nka Minisiteri y’umuco na Siporo, iy’ubutegetsi bw’igihugu, abayobozi b’Intara n’umujyi wa Kigali, bose bamenyeshejwe ibi ngo bagir uruhare mu kubica burundu.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa Ukwezi.com dufitiye kopi yanditswe na Minisiteri y’Uburezi iyigenera abayobozi b’uturere twose, igashyirwaho umukono na Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias, hagaragaramo ko aya marushanwa ya ba Nyampinga mu mashuri agira ingaruka ku myigire n’imyigishirize.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Malimba Papias yamaze guhagarika amarushanwa ya Nyampinga mu mashuri.

Muri iyi baruwa, Minisitiri agira ati : "Maze kubona ko bene ayo marushanwa ashobora kugira ingaruka ku myigire n’imyigishirize y’abanyeshuri bakiri bato, mbandikiye mbasaba kumenyesha abayobozi b’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye ya Leta, ay’abafatanya na Leta ku bw’amasezerano, ayigenga ndetse n’amashuri mpuzamahanga yo kuri izo nzego akorera mu Rwanda, ko bibujijwe gutegura cyangwa gukoresha amarushanwa ya ba Nyampinga ku banyeshuri."

Ingabire Kenny niwe uheruka kwambikwa ikamba rya Miss High School 2016

Mu myaka ishize, mu bigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye cyane cyane mu mujyi wa Kigali, hagiye haba amarushanwa y’abakobwa bahiga abandi mu bwiza, ndetse hashize imyaka isaga itatu buri mwaka hatorwa umukobwa uhiga abandi mu bigo by’amashuri yisumbuye byo mu Rwanda, ariko bigaragara ko ibi byose byamaze gucibwa burundu na Minisiteri y’Uburezi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA