Minisitiri muri Perezidansi y’u Rwanda, Venantia Tugireyezu, yavuze ko mu myanzuro 14 yafashwe mu mwiherero w’Abayobozi b’igihugu wabaye ku nshuro ya 13 umwaka ushize, 4 muri yo itashyizwe mu bikorwa ku buryo bushimishije aho umwanzuro wo kugaruza imitungo ya Leta yanyerejwe uri muri iyo itaragenze neza, aha akaba yavuze ko mu mafaranga agera kuri Miliyari zisaga 2 zanyerejwe, hagarujwe gusa Miliyoni 700.
Ibi Minisitiri Venantia yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Werurwe 2017 nyuma y’umwiherero wabereye mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro mu Karere ka Gatsibo aho bamwe mu ba Minisitiri bari bahagarariye Minisiteri zitandukanye basobanuraga bimwe mu byigiwe muri uyu mwiherero.
Aha Minisitiri Tugireyezu yavuze ko mu mwiherero wabaye umwaka ushize hafatiwemo imyanzuro 14 yagombaga gushyirwa mu bikorwa yose ariko ngo hari imyanzuro 4 itaragezweho ku buryo bushimishije harimo umwanzuro wo kugaruza imitungo ya Leta yanyerejwe, amafaranga asaga 1,300,000,000 ataragaruzwa kugeza ubu.
Yagize ati :“Impamvu tuvuga ko uyu mwanzuro utashyizwe mu bikorwa mu buryo bushimishije ni uko mu mafaranga asaga Miliyari 2 hagarujwe gusa Miliyoni 700. Murumva ko hakiri icyuho ku giteranyo cy’amafaranga yose yanyerejwe yagombaga kugaruzwa mu kigega cya Leta.”
Minisitiri Venantia yakomeje avuga ko imyanzuro y’umwaka ushize itarashyizwe mu bikorwa ku gipimo gishimishije yashyizwe mu myanzuro yafashwe mu mwiherero bavuyemo kugira ngo nayo izakomeze gukurikiranwa ku buryo nayo izagera ku gipimo gishimishije.
Minisitiri kandi yavuze ko muri uyu mwiherero barangije wa 2017, higiwemo uburyo bunoze bwo kuzagaruza aya mafaranga yose aho uturere n’ibigo byahawe inshingano zo kuzajya bikurikirana amafaranga yabinyerejwemo.
Yagize ati “[.…] Hari uburyo Minisiteri y’Ubutabera igiye kuzajya ikorana n’akarere cyangwa ikigo runaka kugira ngo bifate mu nshingano kuzajya bikurikirana amafaranga yanyerejwe. Ntibizaba bikiri ngombwa ko Minisiteri y’Ubutabera yaburanye urwo rubanza izajya gukurikirana ayo mafaranga ahubwo akarere cyangwa ikigo cyanyerejwemo ayo mafaranga nicyo kigomba kuyakurikirana kuko nibo baba bazi neza aho bagomba gukura ubwishyu kurusha Minisiteri.”
Minisitiri Tugireyezu yavuze ko uburyo amategeko yari yubatse bitafashaga kugaruza ibya leta mu buryo bwihuse, ariko ngo ubu hashyizwe imbaraga mu kuyavugurura ku buryo mu gihe cya vuba ubu buryo buzaba bwamaze gukorwa.
Muri iki kiganiro harimo Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’Imiyoborere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, uw’Imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Stella Ford Mugabo, uwo mu Biro bya Perezida Tugireyezu Venantie, uw’Uburezi Dr Musafiri Papias Malimba, Umuyobozi wa RSSB, Jonathan Gatera ndetse na Dr Uziel Ndagijimana, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi aho buri wese yari afite urwego yari ahagarariye hakurikijwe itsinda yarimo ubwo bari mu mwiherero basoje kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Werurwe 2017.
Stella Ford Mugabo Minisitiri ushinzwe Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri asobanura ibyo Umwiherero ku nshuro ya 14 wibanzeho
Stella Ford Mugabo Minisitiri ushinzwe Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
Minisitiri muri Perezidansi, Venantie Tugireyezu
Prof. Shyaka Anastase umuyobozi mukuru wa RGB
Dr Uziel Ndagijimana Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi
Minisitiri Stella Ford Mugabo na Min. w’uburezi Dr Musafiri Papias Malimba
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwiteganyirize n’ubwishingizi, RSSB, Gatera Jonathan
Ibinyamakuru bitandukanye byari byitabiriye iki kiganiro n’Abaminisitiri