Kuri uyu wa Gatanu, Inama y’Abaminitiri, iyoboye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagorowa 2140 bari bujuje ibiteganywa n’amategeko. Muri abo harimo Bwana Kizito Mihigo na Ingabire Victoire Umuhoza, bakuriweho igihe cy’igihano bari basigaranye, hashingiwe ku bubasha bwa Perezida wa Repubulika bwo gutanga imbabazi, nyuma y’ubusabe bwabo buheruka bwo muri Kamena uyu mwaka.
Imibare y’abarekuwe mu ma gereza atandukanye irimo abo muri Bugesera 23, abo muri Nyarugenge 447, abo muri Musanze 149, abo muri Gicumbi 65, abo muri Nyanza 63, abo muri Rubavu 158, abo muri Rwamagana 455, abo muri Nyagatare 24 abo muri Huye 484, abo muri Muhanga 207, abo muri Ngoma 35, abo muri Rusizi 7 n’abo muri Nyamagabe 23.
Ingingo za 245 na 246 ry’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko umuntu wakatiwe igifungo kitarengeje imyaka itanu akaba amaze gufungwa kimwe cya gatatu (1/3) cyayo ; cyangwa uwakatiwe igifungo kirengeje imyaka itanu (5) akaba amaze gufungwa bibiri bya gatatu (2/3) byayo ; cyangwa umaze imyaka makubyari akatiwe igifungo cya burundu cyangwa igifungo cya burundu y’umwihariko, ashobora gufungurwa by’agateganyo iyo : 1° yagaragaje ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi ; 2° arwaye indwara ikomeye idashobora gukira, byemejwe n’itsinda ry’abaganga nibura batatu (3) bemewe na Leta ;
Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n ?amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga
Madamu Ingabire yari yarakatiwe imyaka 15 n’Urukiko rw’Ikirenga muri 2013, naho Bwana Mihigo yari yarakatiwe imyaka 10 n’Urukiko Rukuru muri 2015.