RPF Inkotanyi yungutse abanyamuryango bashya barahiriye imbere y’imbaga y’abaturage mu karere ka Gasabo umurenge wa Gatstata .
Kuri iki cyumweru tariki 3 Werurwe 2019 mu Murenge wa Gatsata Akarere ka Gasabo Umujyi wa Kigali bakiriye abanyamuryango bashya ba RPF Inkotanyi batuye mu kagali ka Karuruma barenga 100 banarahirira imbere y’imbaga y’abari basanzwe ari abanyamuryango b’uyu muryango muri uyu murenge wa Gatsata .
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi.com umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu Murenge wa Gatsata Muhinda David yadutangarije ko kubona abandi banyamuryango bashya ari imbaraga zikomeye babonye.
Yagize ati “ Uyu munsi mu rwego rw’umuryango wa RPF Inkotanyi twakiriye indahiro z’abanyamuryango bashya barenga 100 mu kagali ka Karuruma ,ni imbaraga nyinshi twungutse muri uyu murenge kuko tubonye abazarinda igihango nk’Inkotanyi ikindi cyiza kurushaho abenshi ni urubyiruko rufite ahazaza heza “.
Muhinda David Umuyobozi wa RPF Inkotanyi mu Murenge wa Gatsata .
Ndahiro Calvin umwe mu bayoboke bashya barahiriye kwinjira mu muryango wa RPF Inkotanyi yavuze ko yishimiye iyi ntambwe ateye .
Yagize ati ” Twe nk’urubyiruko rwavutse nyuma ya jenocide twumvise icyo RPF yakoze ngo iyihagarike nanjye nashatse kugera ikirenge mucyambanjirije kugirango nkomeze kubaka Igihugu “.
Ndahiro Calvin umunyamuryango mushya wa RPF Inkotanyi warahiye kuri iki cyumweru .
Ndahiro akomeza asaba bagenzi be b’urubyiruko kutaba ibigwari no kuzarira ahubwo bakarushaho kurwanya ubunebwe .
Urubyiruko nirwo rwiganje mu banyamuryango bashya ba RPF Inkotanyi .