Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwongeye gushimangira ko nta na rimwe buzigera bwemerera abubaka badakurikije igishushanyo mbonera, bwongera no kuburira abantu bagura ibicuruzwa bitandukanye n’abacuruza mu kajagari bazwi nk’abazunguzayi.
Ibi byavugiwe mu nama mpuzabikorwa yahuje abayobozi batandukanye mu nzego z’akarere ka Nyarugenge yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Madamu Mukaruliza Monique, kuri uyu wa Kane tariki 2 Gashyantare 2017.
Meya w’Umujyi wa Kigali, Madamu Mukaruliza Monique, yongeye kugaruka ku kibazo cy’abantu bubaka mu buryo butajyanye n’igihe igihugu kigezemo, aho yakanguriye abayobozi b’akarere ka Nyarugenge guhagurukira abantu bubaka mu kajagari.
Meya Mukaruliza ati “Abaturage bagomba kwirinda kubaka mu kajagari no mu manegeka, ibi kandi bikwiye kumvikana ko twese tugomba kubahiriza igishushanyo mbonera mu gihe twubaka muri uyu Mujyi”
Mukaruliza kandi yongeye kwibutsa abatuye muri Nyarugenge ko abaturage bakwiye kuzinukwa burundu umuco wo gucuruza no kugurira abacuriza ku mihanda (Mu kajagari). Yagize ati “Umuntu wese ugurira mu mihanda ajye ahora yiteguye ko hari ibihano byashyizweho kandi ndahamya ko kugeza ubu imikwabo yatangiye ndetse abafatwa bagacibwa amande”
Iyi nama kandi yari yitabiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, akaba mu ijambo rye yongeye kwibutsa abayobozi ndetse n’abatuye akarere ka Nyarugenge ko ubutwari bukwiye kubaranga ari ukumenya guharanira no gushyira inyungu rusange imbere.