AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kayumba yabwiye Urukiko ko amaze iminsi mu bitaro atabasha kuburana, Ubushinjacyaha buti “Yasezerewe yakize”

Kayumba yabwiye Urukiko ko amaze iminsi mu bitaro atabasha kuburana, Ubushinjacyaha buti “Yasezerewe yakize”
24-09-2021 saa 11:32' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1372 | Ibitekerezo

Umunyapolitiki Dr Chritsopher Kayumba ukurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha kuri iki cyaha, yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko ubuzima bwe butifashe neza kuko amaze iminsi mu bitaro bituma urubanza rwe rusubikwa.

Yagombaga kuburana ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Nzeri 2021 ariko akaba yabwiye urukiko ko atameze neza mu iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure.

Dr Kayumba uherutse gutangaza ko yafashe icyemezo cyo kwigaragambya yiyicisha inzara mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwe n’ubw’Abanyarwanda, ubwo yari ahawe ijambo n’Umucamanza, yasabye Urukiko gusubika urubanza kuko ubuzima bwe budahagaze neza.

Uyu munyapolitiki umaze iminsi atawe muri yombi, yabwiye Umucamanza ko amaze iminsi ari mu bitaro kandi ko umuganga yasabye ko yakwitabwaho byihariye kubera uburwayi afite.

Yasabye Urukiko gugabwa ibyumweru bibiri byo gusoma dosiye ye kuko atabonye umwanya wo kubikora kuko yari mu bitaro ndetse akabanza no gutora agatege.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo buvuge ku cyifuzo cy’uregwa, buvuga ko impamvu y’uburwayi idafite ishingiro dore ko ngo yavuye mu bitaro kuko abaganga babonaga yakize.

Icyakora ngo guhabwa umwanya wo gusoma dosiye ikubiyemo ikirego cye, Ubushinjacyaha bwavuze ko ari uburenganzira bwe bityo ko Urukiko rwabisuzuma rukabifataho icyemezo.

Ubushinjacyaha bwanzuye busaba Urukiko ko mu gihe cyo gusuzuma kiriya cyifuzo, hazibandwa ku kuba izi manza ziba zigomba kwihutishwa kuko ari iz’ifunga n’ifungurwa by’agateganyo kandi ko hari igihe biba byaragenewe.

Urukiko rwahise rwemeza gusubika urubanza, rurwimurira mu cyumweru gitaha tariki 28 Nzeri 2021.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA