Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2018, nibwo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi Emmanuel Muhire yashyikirije Njyanama y’aka karere ibaruwa y’ubwegure bwe ahamya ko yeguye kuri iyi mirimo ku mpamvu ze bwite. Ibi bikaba byaje bikurikira abandi bayobozi batatu muri aka karere nabo bari beguye ku munsi w’ejo bivugwa ko ubwegure bwabo bufite aho buhuriye n’imicungire mibi y’amashyamba ya Leta.
Gitifu w’akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel ngo yaba yeguye kubw’ikibazo cyavuzwe mu gihe gishize cy’amande y’ubukererewe bwo kurangiza ibitaro yaciwe rwiyemezamirimo wubatse ibitaro by’Akarere ka Karongi.
Abandi bayobozi batatu bivugwa ko nyuma y’uko bashyikirije amabaruwa y’ubwegure Meya w’akarere ka Karongi ku wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2017, Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ngo ntabwo bigeze bagera ku kazi bishimangira koko ko bamaze kwegura burundu ku mirimo yabo n’ubwo hataramenyekana impamvu nyamukuru yatumye aba bayobozi begura
Amakuru y’Ubwegure bw’aba bayobozi yemejwe na Perezida w’Inama Njyanama y’akarere ka Karongi, Mutangana Frederic wabwiye Ukwezi.com ko ubuyobozi bw’akarere bwamaze kwakira amabaruwa y’aba bayobozi.
Perezida wa Njyanama kandi yatubwiye ko uretse Gitifu Muhire abandi bayobozi beguye ari Tuyishime Jean Damascene ushinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Karongi, Eric Habyarimana ushinzwe amashyamba mu karere ka Karongi hamwe n’undi tutaramenya neza umwanya yari afite.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yateye aba bayobozi gusezera ku nshingano zabo ariko hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko mu byaba byatumye aba bayobozi begura harimo ikibazo cy’imicungire y’amashyamba ya Leta mu karere, aho bivugwa ko yagiye atemwa mu nyungu z’abantu bwite.
Tuyishime Jean Damascene na Eric Habyarimana
Emmanuel Muhire,wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi