AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Karasira Aimable yirukanywe ku kazi muri Kaminuza y’u Rwanda

Karasira Aimable yirukanywe ku kazi muri Kaminuza y’u Rwanda
14-08-2020 saa 18:16' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 5256 | Ibitekerezo

Uzaramba Aimable Karasira wamamaye nka Professor Nigga yirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda yari amaze imyaka 14 yigishamo, nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi mu kazi.

Karasira yari umaze iminsi abitangaza ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru ko yamaze kwiyakira ndetse yiteze ko azirukanwa azira ibyo yoise ‘Politiki’.

Ibaruwa isezerera Karasira yanditswe n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kanama 2020.

Ibaruwa ikomeza igira iti “Nyuma yo gusanga hari impanmvu zikomeye by’umwihariko isubiramakosa kuko ibihano byo mu rwego rw’akazi uheruka gufatirwa byafashwe tariki 10 Ukuboza 2019, bigahurirana n’andi makosa y’imyitwarire atandukanye, mbabajwe no kukumenyesha ko wirukanywe muri Kaminuza y’u Rwanda guhera uyu munsi.”

Iyi baruwa yanditswe nyuma y’iminsi mike Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda ari naho Karasira yigishaga, imusabye ibisobanuro ku myitwarire itandukanye yamuranze guhera muri Werurwe ubwo amashuri yafungwaga hirindwa icyorezo cya Coronavirus.

Muri iyo baruwa ya mbere, Koleji yamusabye gusobanura iby’amagambo amaze iminsi atangaza ku mbuga nkoranyambaga, harimo aho kuwa 3 Nyakanga anyuze ku rubuga rwa Youtube, yavuze ko “u Rwanda rudaha agaciro umunsi w’Ubwigenge”.

Tariki 20 Nyakanga 2020, ngo yagize ati “Mu Rwanda hari ubuzima bubi, utifuza gushyiranwa n’umunyarwanda ndetse utifuza kuba umunyarwanda”.

Ibaruwa ya Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, Karasira yari yasabwe kuyisubiza mu gihe kitarenze iminsi ibiri. Yarasubije ariko ibisobanuro bye ntibyanyura ubuyobozi, biba ngombwa ko hitabazwa akanama gashinzwe imyitwarire.

Karasira yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo mu yahoze ari Butare mu 1977, mu mwaka wa 1980, umuryango we wimukiye mu Mujyi wa Kigali, yiga amashuri ye abanza ku ishuri ribanza rya EPA rihereye mu Gitega. Yakomereje muri Lycée de Kigali.

Yize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ayivamo mu 1998 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bumenyi n’Ikoranabuhanga. Icyiciro cya gatatu yagikomereje muri Suède.

Ibaruwa isezerera Karasira ku kazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA