Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) Kanyankore Alex, yatawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha by’itonesha no kwakira impano ubwo yayoboraga iyi Bank.
Amakuru y’itabwa muri yombi rya Kanyankore Alex yatangajwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Ukwakira 2018.
Mu itangazo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bwanyujije kuri Twitter, riragira riti "Uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) Kanyankore Alex yatawe muri yombi kubera ibyaha akekwaho by’itonesha no kwakira impano kugirango atange serivisi mu gihe yari umuyobozi."
Ku wa 7 Ukuboza 2017 nibwo inama y’Ubutegetsi ya BRD yateranye maze ihita yanzura ko Kanyankole Alex wayoboraga iyi Banki ahita ava ku buyobozi maze bahita batora umusimbura kuri uyu mwanya.
Icyo gihe Eric Rutabana wari ukuriye ishami ry’ishoramari muri banki y’abaturage (BPR) niwe wahise asimbura Kanyankole Alex wari umaze imyaka ine ayobora BRD.
Mbere y’uko agirwa Umuyobozi wa BRD, Alex Kanyankole yari umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga, NAEB yamazemo imyaka ibiri, ubwo yari avuye ku buyobozi bw’Ikigo gishinzwe kawa, (OCIR-CAFE 2008 -2011) mu gihe mbere yaho yayoboye OCIR-THE 2005 kugeza 2008
Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa BRD ,Kanyankore Alex, yatawe muri yombi