AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Kalimba wabaye Umusenateri yitabye Imana azize uburwayi

Kalimba wabaye Umusenateri yitabye Imana azize uburwayi
3-01-2022 saa 14:06' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1137 | Ibitekerezo

Uwahoze muri Sena y’u Rwanda, Kalimba Zephyrin yitabye Imana azize uburwayi aho yari arwariye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Kalimba Zephyrin wari umaze iminsi arwaye, yitabiye Imana mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali biherereye mu Mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuri uyu wa Mbere.

Nyakwigendera Zephyrin ubwo yari muri Sena yacyuye igihe yasimbuwe n’iriho ubu, azwiho kuba yarakundaga kugaragaza ibibazo by’abo amateka agaragaza ko amateka yasize inyuma yerekana n’ibyakorwa ngo bikemurwe.

Zephyrin Kalimba yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda haba mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo. Yabaye umujandarume (Polisi) mbere ya Jenoside ahoy amaze imyaka ine n’amezi umunani, nyuma aza gukora muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda.

Mu myaka ya 1990 yashinzwe umuryango uvuganira abasigajwe inyuma n’amateka anawubera umuyobozi. Muri icyo gihe yagiye yumvikana kenshi anenga uburyo batitabwaho, agasaba ko hari icyakorwa kugira ngo imibereho yabo ihinduke.

Mu mwaka wa 1997 yayoboye ihuriro ry’imiryango yita ku basigajwe inyuma n’amateka mu karere u Rwanda ruherereyemo (International Alliance of Indigenous and Tribal Peoples of the Tropical Forests).

Bavakure Vincent uyobora Umuryango w’Abakora umwuga wo kubumba (COPORWA), yemeje amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera wahoze ayobora uyu muryango mbere yo kwinjira muri Sena y’u Rwanda mu 2021.

Bavakure yatangaje ko n’ubu bahise batangira gutegura igikorwa cyo gushyingura nyakwigendera giteganyijwe kuba ku wa Kane tariki 06 Mutarama 2022.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA