Perezida Kagame yongeye kwikoma bikomeye abayobozi bakoresha amarangamutima, ikimenyane n’icyenewabo mu gutanga akazi, avuga ko ababikora batagomba kwihanganirwa na gato ko hagiye gufatwa ingamba zikarishye mu guhangana na bene abo bayobozi.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe 2018, ubwo yatangizaga Umwiherero w’Abayobozi b’Inzego z’ibanze ugiye kumara iminsi itatu ubera mu ishuri rya FAWE mu Karere ka Gasabo.
Uyu mwiherero watangirijwe muri Petit Stade ukaba wakomereje mu ishuri rya FAWE uhurije hamwe abayobozi barenga 1300 barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, abajyanama b’uturere ; Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’uturere ndetse n’abakuriye inzego zitandukanye mu turere.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari muri uyu mwiherero ko guhabwa kuyobora urwego cyangwa ikigo runaka bidasobanuye ko kiba cyamaze kubegurirwa ku buryo batangira kugikoreramo ibyo bashaka no gushyiramo bene wabo, ababwira ko bagomba kumenya ko guhabwa inshingano bitandukanye no kugabirwa.
Yagize ati “Niba ukuriye ikigo, ntabwo ari icyawe ku giti cyawe. Ni icy’abanyarwanda. Ntabwo ugomba gushyiramo bene wanyu gusa, ngo uhe akazi abo muvukana gusa. Ibi ntabwo tugomba kubyihanganira.”
Yunzemo ati “Iyo uzanye ubucuti mu kazi, akazi karapfa bikagira ingaruka kubo uyobora. Abayobozi badatinyuka kureba umuntu mu maso ngo bamubwire ngo sigaho, bigakomeza bikaba umuco, abo ntabwo bakwiye. Bigomba guhagarara.”
Yongeye yibutsa abayobozi kugira imikoranire myiza hagati yabo ariko yongera kubibutsa ko imikoranire myiza itandukanye no gufata bwa bushuti bwo mu buzima busanzwe bakabuzana mu kazi. Yasobanuye ko umuyobozi nyawe atagomba kugira inshuti bakorana mu bibi cyangwa se ngo agire abanzi mu kazi.
Yagize ati “Abazakwanga kuko wababujije gukora amakosa abo uzabareke bakomeze wowe ukomeze gukora icyiza kigamije iterambere ry’abo uyobora. Ubucuti dufitanye mu buzima busanzwe bugomba guhagarara igihe twageze mu kazi.”
Yunzemo ati “Niba uri umuyobozi ntabwo ugomba kugira inshuti mukorana mu bibi, ngo ugire n’abanzi, abo mudakorana mu makosa. Ugomba kuba umuyobozi wa bose, ukabifuriza icyiza.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo ibi byose bimazez kugera mu kigo cyangwa urwego runaka biba byamaze kurangira kuko ubundi ariho usanga amakosa ya buri munsi kuko ntawe uba ureba undi igitsure kubera icyenewabo, ubucuti n’ibindi nkabyo baba barashingiyeho binjizana muri icyo kigo.
Yanavuze kandi ku bayobozi bamara kwigarurira ibigo runaka iby’amakosa bigafata indi ntera ku buryo batangira guhimbamo imyana kugira ngo babone uburyo bashyiramo benewabo.
Ati “Muri ya makosa y’abayobozi, usanga umwe asaba undi kumuhera mwene wabo, cyangwa inshuti ye akazi mu buryo butari bwo. Rimwe na rimwe ugasanga abantu barabahimbira n’imyanya itabagaho. Ibyo bigomba guhagarara.”
Perezida Kagame yiyamye abayobozi bakoresha ibimenyane n’icyenewabo mu gutanga akazi