Ubwo yafunguraga Inama yiga uko Africa yaba agace k’isoko rihuriweho, Perezida Kagame yagaragaje ko kudakorana ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize umugabane wa Afurika biri mu bikomeje kudidiza iterambere ry’’uyu mugabane.
Perezida Kagame yagaragaje ko ubucuruzi n’ ubuhahirane hagati y’ibihugu bya Afurika buri ku kigero kiri munsi ya 20%, avuga ko bihabanye cyane n’ibihugu bikize cyane ku Isi kuko byo usanga ubuhahirane hagati yabyo bukubye ubwacu inshuro zigera kuri enye.
Iyi nama ibaye umunsi umwe mbere y’Inama Rusange Idasanzwe ya 10 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yo gushyira umukono ku masezerano ashyiraho Isoko Rusange Rihuriweho n’Ibihugu biri ku Mugabane wa Afurika nkuko byemerejwe mu Nama Rusange yabaye muri Mutarama 2018, yemeje itegurwa ry’iyi Nama Idasanzwe.
Iyi Nama ihuje ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, inzego z’abikorera ku mugabane wa Afurika n’ahandi, imiryango mpuzamahanga n’ihuza ibihugu biri mu turere dutandukanye, abashakashatsi ndetse n’imiryango itegamiye kuri Leta.
Perezida Kagame yavuze ko kugira Isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika bitazagira inyungu kuri Afurika gusa ko ahubwo bizagira inyungu ku Isi yose kuko ari umushinga uzagira uruhare runini mu bukungu bw’Isi mu minsi iri imbere.
Perezida Kagame Kagame yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iri soko rigomba kugenda neza mu gihe n’abikorera bagaragaje uruhare rwabo mu kuritera ingabo mu bitugu.
Ati “Ishyirwaho ry’iri Soko Rihuriweho rirerekana impinduka mu buryo dutekereza ndetse n’uburyo dukora. Uruhare rw’abikorera rurakenewe cyane kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano rigerweho.”
Yunzemo ati “Biragaragarira buri wese ko ibiganiro hagati y’abikorera na za Leta bigomba guhoraho, ku nzego zose zifata ibyemezo kuri uyu Mugabane wacu.”
Umukuru w’igihugu kandi yanashimangiye ko amasezerano y’isoko rimwe ku mugabane wa Afurika atanga icyizere kidasanzwe cy’uko Ubumwe bwa Afurika buri gukozwaho imitwe y’intoki.
Ati “Tugomba kumenyako inyungu n’imbaraga zacu nk’abanyafurika atari byo gusa tugamije. Ahubwo byose ni uburyo dukoresha kugira ngo buri munyafurika agerweho n’uburumbuke. Aya masezerano y’Isoko Rimwe arerekana indoto dufite z’ubumwe bwacu nk’Umugabane wa Afurika.”