Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2020 biteganyijwe ko Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na mugenzi wa Uganda bahurira I Gatuna mu nama yiga ku ngamba zo kunoza umubano hagati y’ u Rwanda na Uganda.
Biteganyijwe ko iyi nama yitabirwa na Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo Felix Antoine Tskisekedi na Perezida wa Angola João Lourenço.
Perezida Lourenço yaraye ageze I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 20 Gashyantare kugira ngo abone uko aza kwitabira iyi nama ihuza abakuru b’ibihugu bine.
Iyi nama igiye kuba mu gihe Uganda iherutse gushyikiriza u Rwanda Abanyarwanda 13 yari ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uwo munsi nibabwo yarushyikirije abanyarwanda babiri bakekwaho kugaba igitero mu karere ka Musanze cyahitanye abarenga 10.
Inama igiye kuba none ni iya kane, iheruka yabereye I Luanda muri Angola tariki 2 Gashyantare 2020, ari nayo yafatiwemo umwanzuro ko iya kane izabera I Gatuna.
Mbere y’inama ya gatatu y’aba bakuru b’ibihugu uko ari bine Uganda yarekuye Abanyarwanda 9.