Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuri uyu wa 26 Gicurasi 2020, yahagaritse ku mirimo Jabo Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, ahita ashyiraho ugomba kumusimbura kuri izi nshingano.
Bibaye nyuma y’amasaha make CG Emmanuel K. Gasana wari Guverineri w’iyi Ntara nawe ahagaritswe ku mirimo ye aho hari ibyo arimo gukorwaho iperereza nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Mu ibaruwa yandikiwe Gitifu Jabo, yabwiwe ko hari ibyo akurikiranweho agomba gusobanura. Yahise kandi asimbuzwa mu mirimo.
Gitifu Jabo Paul yahise asimbuzwa Gakire Bob wari usanzwe Umuyobozi mukuru ushinzwe imiterere y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.
Ibaruwa imuhagarika mu mirimo n’ishyiraho umusimbura we by’agateganyo
Mu Ugushyingo 2019, nibwo Jabo Paul wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru yajyanywe mu Majyepfo naho Mushaija Geoffrey wari mu Majyepfo abisikana na Jabo ku bunyamabanga Nshingwabikorwa bw’Intara y’Amajyaruguru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ntara ashinzwe gutanga amabwiriza ku bakozi b’Intara, guhuza no kugenzura ibikorwa byabo ; gutegura igenamigambi ryo ku rwego rw’Intara no gukurikirana uko rishyirwa mu bikorwa ; gusuzuma amadosiye n’izindi nyandiko zigomba kwemezwa cyangwa gushyirwaho umukono na Guverineri w’Intara ;kuba Umuyobozi Mukuru ushinzwe gucunga ingengo y’imari y’Intara , gukurikirana imirimo ikorerwa ku rwego rw’Intara, gukurikirana itangwa ry’amasoko ku rwego rw’Intara n’ibindi.
Gakire Bob