Perezida Paul Kagame yavuze ko iki ari cyo gihe cy’uko ibihugu bya Afurika byahaguruka bikikorera ibibabereye kandi bibateza imbere, cyane ko guhora biteze amaboko bisaba ubufasha bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri ibi bihugu zirimo no guhora bisuzugurwa.
Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye Inama Nyafurika y’Ibitangazamakuru by’amajwi n’amashusho, ihuje abakora muri izi nzego baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane.
Perezida Kagame yagize ati “Iki ni igihe cyo kwikorera ubwacu ibyo dukeneye. Nitutabikora, bizadutwara ikiguzi kinini kurusha icyo byadutwara tubyikoreye. Iyo dutumye hari abadukorera ibyo dukeneye, bituviramo kuba ingwate yabo, bakatugiraho ububasha bwose bashaka.”
Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), avuga ko ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byagize uburangare bukomeye ndetse n’ubunebwe, bikaba aribyo byabaye izingiro ryo guhora biteze amaboko bisaba imfashanyo ku bihugu byo ku yindi migabane byamenye agaciro ko gukora cyera.
Ati “Uko igihe kigenda gishira tuzabona ko twatakaje amahirwe. Tugomba kugira icyo twikorera ubwacu nk’umugabane. Nk’abayobozi ba Afurika ubu twese twemeranya ko ari igihe cyo gukora ibyo tugomba gukora.”
Perezida Kagame yongeye kwibutsa ibihugu bya Afurika ko kugira ngo bigere ku ntsinzi ifatika hagomba kubaho kwigira ku mateka byagiye binyuramo kuko ariho habitse amasomo afatika yabifasha kwigobotora ibyabatsinze mu bihe byashize.
Yagize ati “Tugomba kwigira ku mateka yacu, aho twagiye dutsindwa, ariko tukanibuka ko igihe cyo gukora ari ubungubu, maze tugashyira mu bikorwa amasomo dukura mu mateka.”