Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, umuhungu we Ivan Cyomoro Kagame.
Ivan Kagame ni umwe bantu icyenda bagize Inama y’Ubutegetsi ya RDB, nk’uko bigaragara mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisititiri yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ikayoborwa na Perezida Kagame.
Ivan Cyomoro Kagame , imfura ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yize ibijyanye n’ubucuruzi muri Kaminuza
Mu 2018, nibwo yasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubucuruzi (Master in Business Administration, ‘MBA’) muri Kaminuza yo mu Majyepfo ya Calfornia (University Of Southern Calfornia)
Ivan Kagame yasoje Masters muri Gicurasi 2018
Muri rusange abagize Inama y’Ubutegetsi ya RDB bashyizweho na Perezida Kagame bose ni icyenda barimo Perezida wayo Itzhak Fisher wari usanzwe muri uyu mwanya.
Abandi ni visi perezida, Evelyn Kamagaju, Alice Nkulikiyinka, Diane Karusisi, Ivan Kagame, Eric Kacou, Solange Uwituze, Liban Soleman Abdi na Faith Keza.
RDB yashinzwe mu 2009 ihabwa inshingano zo guhuza inzego zose za Guverinoma hagamijwe kureshya abashora imari mu Rwanda no koroshya uburyo ishoramari rikorwamo mu gihugu.
Mu myaka 11, RDB yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu ndetse no mu guhindura u Rwanda kimwe mu bihugu bya Afurika bibereye ishoramari kandi binoroshye gukoreramo ubucuruzi.