Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL ryakomereje gahunda yo kwamamaza abakandida bazarihagararira mu Nteko Ishinga Amategeko, mu matora azaba tariki ya 3 Nzeri 2018.
Kuri uyu kabiri tariki ya 14 Kanama 2018, abakandida ba PL bakomeje gahunda yo kwiyamamaza mu gikorwa cyabereye mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango Intara y’Amajyepfo ahari hateraniye abantu benshi baje kumva imigabo n’imigambi by’Ishyaka PL.
Iki gikorwa kandi cyitabiriwe na Komite Nyobozi ya PL iyobowe na Madamu Mukabalisa Donathile ndetse n’abandi bagize iri shayaka.
Hon Mukabalisa yasezeranyije abanya Ruhango ko nibaramuka babagiriye icyizere bakabatora bazavugurura uburezi,ireme ryabyo rigashinga imizi.
Yagize ati "Tuzavugurura uburezi cyane cyane amashuri y’imyuga kuko murabizi igihugu cyacu cyashyize imbaraga mu kongera ibyo twohereza mu mahanga. Nk’ahangaha muri aborozi ndetse n’abahinzi mukeneye gutunganya umusaruro wanyu ukajya mu mahanga umeze neza kandi bizakorwa namwe niyo mpamvu tuzongera amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kandi abayasohotsemo bakaba bafite ubumenyi bufatika bagakoresha izo mashini zo mu nganda ."
Yongeyeho ko bazanashyira imbaraga mu buhinzi kuko umubare w’Abanyarwanda urimo kwiyongera kandi ubutaka butiyongera hakaba hagomba gushyirwaho ingamba zo kongera umusaruro cyane cyane bahinga imbuto .
Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, PL rimaze imyaka 28 rishinzwe, rikaba rifite abarihagarariye mu turere twose rw’igihugu.
PL ngo nigirirwa icyizere izahindura byinshi mu burezi