AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ishimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha-Min Shyaka

 Ishimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha-Min Shyaka
22-12-2020 saa 12:45' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2253 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yagaragaje ko abayobozi b’inzego z’ibanze baraterwa imbaraga no kuba bashimiwe n’Umukuru w’Igihugu kubwo kwitwara neza mu gusohoza inshingano bari barahawe n’abaturage.

Manda y’abayobozi b’inzego z’ibanze by’umwihariko ba meya irimo kugera ku musozo yatangiye mu 2016, bazusa ikivi cyabo muri Gashyantare 2021.

Abagize Komite Nyobozi z’uturere batorerwa manda y’imyaka itanu, bashobora kongera kwiyamamaza ariko ntibarenze manda ebyiri zikurikirana.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iheruka gutangaza ko amatora y’abayobozi b’uturere bashya azatangira tariki ya 6 Gashyantare 2021, akazarangira ku ya 2 Werurwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye Ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze, Perezida Kagame yavuze ko aba bayobozi baranzwe n’ubwitange aboneraho kubasaba gukomeza gutanga uwo musanzu mu kubaka igihugu.

Mu gushimira aba bayobozi yavuze ko “Nagira ngo nshimire abayobozi mu nzego z’ibanze basoza manda zabo, turabashimira umurimo mwakoze tubanasaba gukomeza gutanga umusanzu wanyu aho muzaba muri hose.”

Yakomeje agira ati “Kwihangana n’ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo mu bihe bikomeye ntiwemere ko bikurenga cyangwa biguherana. Ni byiza ko twakomeza gutyo, ibyo tudakora neza bigakosorwa, ibyo dukora neza bigakomeza gutezwa imbere. Ndizera ko uwo muco tuzawukomeza.”

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Minisitiri Prof Shyaka yavuze Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye abayobozi b’inzego z’ibanze basoje manda yabo kubera umurimo mwiza bakoreye igihugu.

Yakomeje agira ati “Ba Mudugudu, Abajyanama na ba Nyobizi, bose birabubaka. Iri shimwe ry’Umukuru w’Igihugu rirongera ikibatsi mu basoza n’abazatorwa muri manda itaha. Dukomeze imihigo.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA