Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko umushinga wo gushyiraho Isoko Rimwe ku bihugu bya Afurika ndetse no guha abanyafurika bose uburenganzira busesuye bwo gutembera ku mugabane ntacyo bishisha ari ibimenyetso bifatika bigaragaza ahazaza heza h’uyu mugabane.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho mu ijambo rifungura Inama ya 10 Idasanzwe y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika iri kubera i Kigali, yasinyiwemo amasezerano ashyiraho isoko rihuriweho muri Afurika, ‘Continental Free Trade Area (CFTA).
Iyi nama idasanzwe yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma barenga 26 barimo Mahamadou Issoufou wa Niger, Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mousa Faki Mahamat, Perezida wa Africa y’Epfo Cyril Ramaphosa n’abandi.
Perezida Kagame yavuze ko amasezerano y’amateka amaze igihe kinini atekerezwaho, aho Isoko Rihuriweho ryatangiye gutekerezwa mu myaka 40 ishize mu igenamigambi ryavuye mu nama yabereye i Lagos, rikemezwa n’abakuru b’ibihugu muri 1980.
Yavuze ko gushyiraho Isoko Rimwe no kwemerera Abanyafurika gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha ari ikimenyetso gikomeye gishimangira inzira iganisha ku bumwe bwa Afurika, anaboneraho kubasezeranya uburumbuke mu bihe biri imbere.
Ati “Isezerano duhaye abanyafurika ni uburumbuke, kuko mu gushyiraho Isoko Rimwe ndetse no kubemerera gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha, turimo guharanira ubuhahirane bw’iby’iwacu muri Afurika.”
Perezida Kagame kandi yanashimiye byimazeyo mugenzi we Mahamadou Issoufou wa Niger ku ruhare rukomeye yagize mu ishyirwaho ry’amasezerano ku Isoko Rihuriweho n’Ibihugu byacu.
Ibi Perezida Kagame yagarutseho byo kwemerera Abanyafurika gutembera ku mugabane wabo ntacyo bishisha byatangiye gushimangirwa na bamwe mu bakuru b’ibihugu bari muri iyi nama barimo Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo wamaze kwerura ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwaga no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo ubu kigiye kuba amateka.
Perezida Ramaphosa yavuze ko iyi gahunda yo gushyiraho isoko rimwe rya Africa ridashoboka mu gihe abaturage badafite ubwisanzure bwo kugenda mu bihugu bya Africa. Ati “Ikibazo cya Visa (ku banyarwanda bifuza kuza muri Africa y’Epfo) mubifate nk’ikibazo cyakemutse.”
Ramaphosa yavuze ko ubwo yari ageze i Kigali yavuganye na Perezida Paul Kagame bafata umwanzuro wo kuvugurura umubano w’u Rwanda na Africa y’Epfo.
Iyi nama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu basaga 26
Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo we yijeje Abanyarwanda ko ikibazo cya Visa ku bajya muri iki gihugu bagomba kumva ko cyakemutse