AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Iryavuzwe riratashye, inyubako ya UTC y’ahazwi nko kwa Rujugiro igiye gutezwa cyamunara

Iryavuzwe riratashye, inyubako ya UTC y’ahazwi nko kwa Rujugiro igiye gutezwa cyamunara
16-05-2017 saa 12:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11241 | Ibitekerezo

Tariki 2 Gicurasi 2017 nibwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro cyashyize hanze itangazo rimenyesha abantu bose kwitondera gukodesha cyangwa kugura imitungo itimukanwa itandukanye irimo n’inzu y’ahazwi nko kwa Rujugiro mu mujyi wa Kigali rwagati, bitewe n’uko iyo mitungo yafatiriwe kubera kutishyura imisoro. Iri tangazo kandi ryavugaga ko iryo fatira rizakurikizwa no gutezwa cyamunara niba ba nyirayo ntacyo bakoze mu minsi 15, none koko iyi mitungo igiye gutezwa cyamunara.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Gicurasi 2017, nibwo iminsi 15 yagenwe izaba yuzuye kandi amakuru yizewe agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com ni uko Ayabatwa Tribert Rujugiro inyubako ya UTC (Union Trade Center) yanditseho nta misoro yigeze yishyura ngo ye guterezwa cyamunara, cyane ko ubu anaherereye mu mahanga n’iyi mitungo ikaba ibarwa mu yasizwe na bene yo.

Andi makuru kandi Ikinyamakuru Ukwezi.com gifitiye gihamya, ni uko itangazo rihamagarira abantu kugura iyi mitungo muri cyamunara ryamaze gutegurwa ndetse rikaba rigomba gutangira guca kuri Radio Rwanda no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye bitarenze kuri uyu wa Gatatu, kandi mu mitungo igomba gutezwa cyamunara hakaba harimo n’aya mazu ya Rujugiro.

Mu mwaka wa 2016 Rujugiro yari yareze Leta y’u Rwanda mu rukiko rwa Afurika y’Uburasirazuba rukorera i Arusha muri Tanzania avuga ko Leta ibinyujije muri Komisiyo y’Umujyi wa Kigali ishinzwe gucunga imitungo yatawe na ba nyirayo, yafatiriye imitungo ye irimo na UTC nyuma y’uko agiye mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo.

Iyi ni inyubako ya UTC iri mu mujyi wa Kigali rwagati, aho benshi bakunda kwita kwa Rujugiro

Iyi nyubako ya UTC yafunguye imiryango mu mwaka wa 2006 ; ni inyubako nini ikorerwamo ubucuruzi butandukanye, ifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga 16.500.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA