Paul Kagame Perezida w’ u Rwanda akaba n’ Umuyobozi w’ Afurika yunze ubumwe yakiriye mu biro bye intumwa yihariye ya Perezida Omar El Bashir wa Sudani mu gihe habura iminsi mike ngo Addis Abeba Abeba muri Ethiopia hateraniye inama isanzwe ya 32 y’ abakuru b’ ibihugu bigize Afurika yunze ubumwe.
Mohamed Osman ni Visi Perezida wa Sudani ; yari aherekejwe na Minisitiri w’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga, Bushara Guma Aror n’Umunyamabanga Mukuru wungirije muri Perezidansi, Ambasaderi Jamal El-Sheikh. Bakiriwe ba Perezida Kagame kuri uyu wa 8 Gashyantare 2019
Ibiganiro bya Mohamed Osman na Perezida Kagame byibanze ku bintu binyuranye ndetse Osman yanamenyesheje Perezida Kagame uko ibintu byifashe muri Sudan nyuma y’ imyigaragambyo yadutse muri iki gihugu yatangiye ari abinubira izamuka ry’ ibiciro byumvihariko igiciro cy’ imigati bikarangira abigaragambya basaba ko Perezida Bashir yegura.
Imibare yo mu Ukuboza 2018, igaragaza ko imyigaragambyo yamagana Leta yazamuye igiciro cy’umugati yaguyemo abantu 19, abagera kuri 219 barakomereka.
U Rwanda rufitanye umubano wihariye na Sudani ushingiye ku kubungabunga amahoro.
Imibare yo mu Ugushyingo 2018, irushyira ku ruhembe rw’ibihugu bifite umubare munini w’abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro i Darfur muri Sudani (UNAMID).
Kuri uru rutonde u Rwanda rufite abasirikare 1629, rukurikirwa na Pakistan ifite 1 159, Ethiopia ifite 1 092 na Tanzania yoherejeyo 805.
Osman yanamenyesheje Perezida Kagame uko ibintu byifashe muri Centre Africa dore ko Sudan ariyo muhuza mu biganiro bibera muri Centre Africa.
Perezida Kagame yakiriye intumwa yihariye ya Perezida Bshir mu gihe habura iminsi ibiri ngo muri Ethiopia haterane inama ya 32 isanzwe y’ abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bigize AU.