AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Inganda 13 zenga inzoga zaciwe miliyoni 24 kubera amakosa akomeye

Inganda 13 zenga inzoga zaciwe miliyoni 24 kubera amakosa akomeye
20-03-2019 saa 19:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2557 | Ibitekerezo

Inganda 13 zenga inzoga zikomoka ku bitoki n’ ibindi bihingwa zaciwe miliyoni 24 zishyirwa mu isanduku ya Leta kuko ingenzura ryagaragaje ko zifite amakosa akomeye.

Raporo ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’ u Rwanda yamurikiwe inteko rusange ya Sena kuri uyu wa 20 Werurwe 2019 yagaragaje ko mu Rwanda hari inganda 218 zenga ibinyobwa birimo inzoga.

Iyi raporo ikubiyemo ibyo abasenateri bagize iyi komisiyo babonye ubwo basuraga inganda zenga ibinyobwa zo mu turere 15 tw’u Rwanda.

Intego y’igikorwa yari ukugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wasabaga Guverinoma gushyiraho uburyo bwo gukora igenzura rihoraho ry’abantu bahawe icyemezo cy’ubuziranenge ku binyobwa bakora kugira ngo hagenzurwe niba izo nzoga zihora zikoranwa ubuziranenge.

Abasenateri basanze Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge cyaragenzuye gisanga mu Rwanda hari inganda 218 zenga inzoga. Muri zo 13 zihwanye na 24% zisanganywe “ amakosa akomeye yo kutubahiriza amabwiriza y’ubuziranenge zihanishwa igihano cyo mu rwego bw’ubutegetsi gihwanye n’ihazabu y’amafaranga angana na miliyoni 24 (24,000,000 Frw) yinjiye mu isanduku ya Leta”.

Senateri Mukakalisa Jeanne d’ Arc

Visi Perezida w’ iyi Komisiyo MUKAKALISA Jeanne d’Arc yavuze ko basanze hari imbogamizi kuko RSB ivuga ko ifite abakozi badahagije ku buryo gukora igenzura rihoraho biyigora, hakiyongeraho n’imikoranire itanoze hagati y’inzego z’ibanze na RSB.

Abasenateri kandi basanze abanyenganda benshi bafite igishoro kidahagije cyabafasha kugura ibisabwa byose na RSB nk’imashini zoza amacupa, izishyira mu macupa, izipfundikira kandi ntibemererwe inguzanyo y’igihe kirekire bitewe n’igihe icyemezo cy’ubuziranenge kimara.

Mu gihe mu Rwanda hakomeje kugaragara inzoga z’ inkorano zihungabanya umutekano mu baturage, abasenateri basanze ku isoko ry’ u Rwanda haboneka inzoga zitujuje ubuziranenge n’ izengerwa mu mazu afunganye yagenewe guturwamo.

Abasenateri basanze ibikoresho by’ibanze mu gukora inzoga zikomoka ku bitoki, inganda nta kibazo zibifitemo kuko urutoki ruhingwa ku buso bwa 23% bw’igihugu ruhagije kandi bikaba bitangirika vuba.

Inganda nyinshi nta Labolatwari zifite ariko hari ibikoresho by’ibanze bapimisha (ibipima ubushyuhe bw’umutobe, alukoro, isukari). RSB nta bukangurambaga ikora mu gusobanurira inzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa akamaro k’ubuziranenge.

Senateri Uyisenga Charles yavuze ko “Hakwiye igenzura rihoraho hagati y’uturere na RSB ku nganda zahawe ibyangombwa by’ubuziranenge kugira ngo zitazongera gukora nk’ibyo zakoraga mbere y’uko zihabwa ibyo byangombwa”.

Sena y’ u Rwanda yafashe umwanzuro wo gusaba Guverinoma gutangiza Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda “Rwanda FDA” no gukomeza gukora igenzura rihoraho ku nganda zahawe icyemezo cy’ubuziranenge ; n’ umwanzuro wo gusaba Guverinoma kunoza imikoranire hagati y’inzego zifite aho zihurira n’iyubahirizwa ry’icyemezo cy’ubuziranenge by’umwihariko hagati y’inzego z’ibanze na RSB.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA