AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ingabire Victoire yashimiye Perezida Kagame anagira icyo amwisabira

Ingabire Victoire yashimiye Perezida Kagame anagira icyo amwisabira
15-09-2018 saa 11:17' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20080 | Ibitekerezo

Ingabire Victoire Umuhoza, yafunguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Nzeri 2018, nyuma y’amasaha macye Inama y’Abaminisitiri yemeje iby’Iteka rya Perezida rimuha imbabazi hamwe n’abandi bagororwa barenga 2000. Mu byo yavuze amaze gusohoka muri gereza, yashimiye Perezida Kagame, agira ibyo amusaba agira n’icyo avuga kuri gereza zo mu Rwanda.

Ubwo yamaraga kuva muri gereza akaganira n’abanyamakuru, Ingabire Victoire yavuze ko ashimira Perezida Kagame wamubabariye ndetse akaba abona bitanga icyizere ko azakomeza gukorana neza n’abatavuga rumwe na we. Yashimiye kandi abayoboke b’ishyaka rya FDU Inkingi bamubaye hafi afunzwe, anashimira abayobozi ba gereza kuko ngo muri gereza zo mu Rwanda hagaragaramo ubumuntu.

Ingabire Victoire yasabye Perezida Kagame ko n’abandi bafunzwe kubera impamvu we yita iza Politiki, yazageza igihe nabo akabababarira bagafungurwa bagafatanya n’abandi kubaka igihugu. By’umwihariko ariko yamusabye ko mu buryo bwihutirwa yarekura n’abarwanashyaka kimwe n’abayobozi b’ishyaka rye rya FDU Inkingi bagiye bafungwa nyuma ye.

Gusa Ingabire Victoire yanze kugira icyo avuga ku bijyanye na gahunda afite nyuma yo kuva muri gereza, aho atashatse kugaragaza niba azakomeza ibijyanye na Politiki cyangwa niba aziberaho ubuzima bundi busanzwe.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA