Ingabire Marie Immaculée, umuyobozi wa Transparency International/Rwanda, yahagurukiye kwamagana ibiciro bishya by’amazi byashyizweho n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’amazi n’isukura (WASAC), akaba avuga ko iki kigo kirimo gushaka ko abaturage baba abashoramari mu bikorwa byacyo byo gutunganya amazi, bityo ngo cyagakwiye no kwereka abo baturage inyungu bazajya bahabwa buri mwaka nk’abashoramari.
Ikibazo cy’ibiciro bishya by’amazi kimaze igihe kivugisha benshi haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Mu bakomeje kwamagana byeruye iby’ibi biciro, harimo Ingabire Marie Immaculée wagiye agaragaza ko atazigera aceceka mu gihe WASAC ishaka gukandamiza abaturage ishingiye ku mikorere yayo mibi.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Ukwezi, Ingabire Marie Immaculée ati : "Ubundi ntaho biba, biriya ni ugushaka kutugira aba investors (abashoramari), ntaho biba ko umuturage aba umushoramari mu bikorwa by’amazi."
Ingabire ukomeje kugaragaza ko atarya iminwa kuri iki kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’amazi, ku rubuga nkoranyambaga agaragariza inzego n’abaturage ko ntawe ukwiye kwihanganira ibi bintu. Ingabire Marie Immaculée ati : "Jyewe nzaceceka umunsi bansobanuriye neza impamvu ngomba kuba umushoramari muri WASAC , banyeretse n’inyungu nzajya mbona buri mwaka. Barashaka ko twishyura nka investors (abashoramari) hari aho byabaye ? Niba bakora bahomba kubera mismanagement (imicungire mibi) ni ikosa ryacu ?"
Ingabire akomeza agira ati : "Ubundi amazi ntiyakaduhenze mu gihe cyose twishyura ayo twakoresheje. Ikibazo ni uko bashaka kutwishyuza n’amafaranga bashyira muri investments (ishoramari) kandi atari twebwe ducuruza amazi. Muri ya myumvire mike yacu, bumvaga tutazabibona"
Ingabire Marie Immaculée asaba Inteko Ishinga amategeko nk’intumwa za rubanda, kuko ari bo bahari bashobora kurengera abaturage. Ati : "Rwose Inteko Ishinga amategeko, nimurengere umuturage, mumuvugire kuko ni we muhagarariye. WASAC na RURA sibo babatoye ba Nyakubahwa . Muri intumwa za rubanda, turabatumye mutuvuganire, turarengana."
Ingabire avuga ko abaturage batanze kwishyura amazi ariko bikwiye gukorwa hashingiwe ku bushobozi bw’abaturage. Ati : "Nta n’ubwo twanze kwishyura amazi rwose, ariko nibatwishyuze amafaranga ahwanye n’ubushozi bwacu. Biriya ni ugukabya kuko bazi ko amazi tutayareka kandi nta wundi uyatanga utari WASAC."