Nyuma y’ukwezi n’igice ahagaritswe by’agateganyo kubera ibyo yari akurikiranyweho, Dr Sabin Nsanzimana wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yasimbujwe.
Dr Sabin Nsanzimana yasimbuwe na Prof Claude Mambo Muvunyi nk’uko bikubiye mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Mutarama 2022.
Prof Muvunyi yari asanzwe ari umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba ari umuhanga mu bijyanye n’ibyorezo.
Uyu mugabo yakoze ubushakashatsi butandukanye burimo ubujyanye n’indwara ya Hepatitis B, kanseri y’ibere n’ubundi bushakashatsi butandukanye.
Asimbuye Dr. Sabin Nsanzimana wahagaritswe by’agateganyo ku itariki 07 Ukuboza 2021, aho Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwatangaje ko yahagaritswe kugira ngo akorweho iperereza. Dr. Nsanzimana yari yaragiye kuri uwo mwanya mu 2019.
Prof Muvunyi azaba yungirijwe na Noella Bigirimana wari usanzwe akuriye Ishami ry’Ubushakashatsi muri RBC, umwanya yagiyeho mu Ukuboza 2020.
Mu bandi bashyizwe mu nshingano muri RBC harimo Dr. Isabelle Mukagatare wagizwe ukuriye Ishami rya ‘Biomedical Services’
Mu bandi bahawe inshingano harimo Philippe Habinshuti wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza mu gihe Benjamin Sesonga yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu.
Dr. Charles Karangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera.
UKWEZI.RW