Impunzi 21 z’Abanye-Congo zishinjwa gushora bagenzi babo mu myigaragambyo mu nkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi yaviriyemo bamwe kuhasiga ubuzima no guhungabanya umutekano muri iyi nkambi zagejejwe imbere y’ubutabera hakaba hari n’abandi bagishakishwa kugeza ubu.
Kuwa 20 Gashyantare 2018, nibwo imyigaragambyo ikomeye yabaye ikozwe n’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi Intara y’Uburengerazuba. Ni imyigaragambyo yasize bamwe bahasize ubuzima nk’uko byashimangiwe na Polisi y’u Rwanda
Icyo gihe izi mpunzi zazindutse zizinga ibyazo zerekeza ku biro by’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR). Izi mpunzi zavugaga ko zishaka ko zarekurwa zigataha iwabo muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Izi mpunzi zavugaga ko ikiziteye kuzinga utwabo ari ikibazo cy’inzara zifite cyatewe n’uko inkunga y’amafaranga zahabwaga yo kuzitunga yagabanutseho 25%, aho buri mpunzi yagenerwaga amafaranga y’u Rwanda 7 500 ku kwezi none ubu akaba yaragabanyijwe akagera kuri 5 700Frw.
Kuri uyu wa Kane tariki 29 Werurwe 2018, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana K Emmanuel yakomoje kuri iki kibazo anavuga ko hari bamwe bamaze ghushyikirizwa ubutabera ,mu kiganiro ngarukagihembwe gihuza Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’umutekano w’igihugu n’itangazamakuru mu rwego rwo kurebera hamwe no kumurikira abanyarwanda uko umutekano uhagaze.
IGP Gasana yavuze ko ubwo izi mpunzi zari ziri ku biro bya HCR, Polisi yagerageje kuzihakura izisubiza mu nkambi mu buryo bwa kinyamwuga ariko icyo gihe izi mpunzi zarwanyije Polisi ndetse zinashaka kwambura imbunda abapolisi.
Ibi ngo byatumye Polisi ikoresha bimwe mu bikoresho byabugenewe aho zimwe mu mpunzi zahasize ubuzima ndetse n’abapolisi bakahakomerekera.
IGP Gasana kandi yakmomeje avuga ko kugeza ubu hamaze gufatwa abagera kuri 21 muri izi mpunzi zikurikiranyweho gushora bagenzi babo muri iyi myigaragambyo. Hari kandi ngo n’abandi 8 bagishakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.