Hervé Berville wavukiye mu Rwanda akaba ari umudepite mu Nteko Ishinga amategeko y’ u Bufaransa niwe uzahagararira Perezida Emmanuel Macron mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa bijyanye no Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Tariki 20 Werurwe 2019 nibwo u Bufaransa bwamenyesheje u Rwanda ko Perezida Emmanuel Macron wari watumiwe n’ u Rwanda mu muhango wo gutangiza icyunamo cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, atazaboneka ahubwo azohereza umuhagararira ari we ‘Depite Hervé Berville’.
RBA yatangaje ko mu byatumye Perezida Macron ahitamo Depite Hervé Berville ngo azamuhagarire harimo ko uyu mudepite ari Umufaransa wavukiye mu Rwanda tariki 15 Mutarama 1990 akaza kwicirwa ababyeyi mu 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Depite Hervé Berville yajyanywe mu Bufaransa agezeyo afatwa n’ Umuryango w’Abafaransa bamurera nk’ umwana wabo kuva afite imyaka 4 y’ amavuko.
Indi mpamvu ni uko Depite Hervé Berville ari umuntu wa hafi wa Perezida Macron kuko ari umuvugizi w’ ishyaka rye La République En Marche !. Mu ntarangiriro z’ uku kwezi kwa Werurwe 2019, nibwo u Rwanda rwatumiye Perezida Macron mu muhango wo gutangiza icyunamo.
Mu ruzinduko Perezida Macron yagiriye mu bihugu bya Djibouti, Ethiopia na Kenya mu cyumweru gishize yabwiye abanyamakuru mu mujyi wa Addis Abeba ko igihugu cye kizaba gihagarariwe mu gutangira icyunamo ariko ntabwo yahise avuga uzamuhagararira uwo ariwe.
Depite Hervé Berville yatangaje ko yishimiye guhagararira Perezida Macron mu Rwanda avuga ko bishimangira ubushake bw’ abakuru b’ ibihugu byombi mu guteza imbere umubano w’ ibihugu byombi hifashishwa abakiri bato.
Depite Hervé Berville yize ibijyanye n’ ubukungu mu Bwongereza, ni umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’ u Bufaransa kuva muri Kamena 2017.