AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Impamvu 3 zikomeye zica amarenga y’uko Umwami Kigeli atazigera atabarizwa mu Rwanda

Impamvu 3 zikomeye zica amarenga y’uko Umwami Kigeli atazigera atabarizwa mu Rwanda
2-11-2016 saa 00:21' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17204 | Ibitekerezo

Kugeza ubu abagize umuryango w’umwami Kigeli V Ndahindurwa uherutse kugwa muri Amerika, ntibarabasha kumvikana ku bijyanye n’aho yatabarizwa (yashyingurwa), kuko bamwe bifuza ko yatabarizwa mu Rwanda abandi bagashaka ko byabera muri Amerika. Uko biri kose ariko, hari impamvu eshatu zikomeye zashingirwaho byemezwa ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa atazigera atabarizwa mu Rwanda.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa, yari mwene Yuhi V Musinga. N’ubwo Kigeli yarinze agira imyaka 80 atarashaka umugore ndetse akaba atarigeze abyara, afite abandi benshi bo mu muryango we baba mu Rwanda, muri Kenya no muri Amerika.

Ababa mu Rwanda baherutse kugaragaza ko bifuza ko Umwami Kigeli yatabarizwa mu Rwanda, ariko abo muri Amerika ntibabikozwa, bifuza ko iyo mihango yabera muri Amerika aho Kigeli yari amaze igihe aba nk’impunzi. Aba baba muri Amerika bafite uruvugiro kurusha ababa mu Rwanda, ari nabyo tugiye kugarukaho tugaragaza impamvu eshatu zigaragaza ko iyi mihango izabera muri Amerika.

1. Umwami Kigeli yamaze gusomerwa misa, gusezerwaho bwa nyuma no gushyingurwa by’agateganyo muri Amerika

Nyuma yo gutanga tariki 16 Ukwakira 2016, Umwami Kigeli V Ndahindurwa yasezeweho bwa nyuma kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize n’abantu bose babyifuza, kandi yamaze gushyingurwa by’agateganyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byemejwe na Boniface Benzige wari umuvugizi we, mu kiganiro yahaye Ijwi ry’Amerika.

Uretse n’ibyo, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2016 habaye misa yo kumusabira yabereye mu Kiliziya yari amaze imyaka 25 asengeramo. Kuwa Gatandatu w’iki cyumweru tariki 5 Ugushyingo 2016, nabwo hazaba umuhango wo kumusezera bwa nyuma ku batarigeze babasha kwitabira ibyabanje. Kuba iyi mihango yose imaze kuba, bigaragaza ko mu buryo budasubirwaho n’indi mihango yose irimo n’iyo kumushyingura (kumutabariza) mu buryo budakuka, ntakizayibuza gukomereza aho ibigomba kuyibanziriza byatangiriye.

Bimwe muri ibi kandi, birimo gukorwa mu gihe abo mu muryango we bari basanzwe baba mu Rwanda, berekeje muri Amerika ndetse bamwe bakaba barimo no kwitabira iyi mihango yo gusezera umwami Kigeli, nabo bakaba bibonera ko uruhande rw’ababa muri Amerika rwatsimbaraye kandi rugeze kure ibyo rwiyemeje by’uko Umwami azatabarizwa muri Amerika.

2. Umuvugizi wa Kigeli n’umuryango we uba muri Amerika barahiye ko atazatabarizwa mu Rwanda

Boniface Benzige wari umuvugizi w’Umwami, n’ubu ni umwe mu bafite ijambo rikomeye ku bijyanye n’aho umwami azatabarizwa. Uyu yavuze ko n’Umwami ubwe mbere y’uko atanga, atifuzaga kuba yatabarizwa mu Rwanda kandi icyo cyifuzo kikaba kigomba kubahirizwa. Aganira n’Ijwi ry’Amerika, Benzige yagize ati : "Ntituremeza neza aho azatabarizwa ariko ku bwacu twebwe, gutabarizwa mu Rwanda ntabwo tuzabikora. N’iyo baba babishaka, njyewe nk’umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiye kubahirizwa. Kandi no mu muco, no mu mategeko ndetse ya Leta, ngirango ijambo rya nyuma ry’umuntu, bakurikiza ikintu yivugiye ubwe. Naho ibyifuzo bazana ubungubu, ntabwo twabifata ngo tubinyuranye n’igitekerezo yari afite. Mbese icyo gitekerezo cyo kugirango tujye kumushyingura mu Rwanda, nibwira ko kitariho rwose."

Boniface Benzige asobanura ko Umwami Kigeli akiriho, yasabye u Rwanda ko hari ibyashyirwa mu buryo kugirango abashe gutaha nk’umwami ariko ntibikorwe, u Rwanda rukaba rwarashatse ko ataha nka rubanda undi nawe akabyanga, bityo akaba atiyumvisha ukuntu ubu bashaka ko yajya gushyingurwa nk’Umwami baranze ko ataha nk’Umwami akiri muzima.

3. Aho azatabarizwa hazanatangarizwa uzamusimbura kandi mu Rwanda ntibyashoboka

Tariki 25 Ukwakira 2016, ku rubuga rw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa hasohotse ubutumwa busobanura ko hari uzamusimbura ku ngoma. Uzamusimbura ngo azatangazwa mu gihe cyo gushyingura bwa nyuma nyakwigendera, kandi hari impamvu ibi bitabera mu Rwanda.

Mbere gato y’uko Umwami atanga, ikinyamakuru Ukwezi.com cyari cyaraganiriye na Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama we, avuga ko kizira cyane kuba umwami yataha mu gihugu ameze nka rubanda kandi yarahunze ari umwami, bityo avuga ko yataha ari uko Perezida Paul Kagame azamubera Minisitiri w’Intebe akayobora nk’umunyapolitiki naho Kigeli akibera umwami uganje.

Kuba hategurwa imihango yo kwimika uzasimbura Kigeli V Ndahindurwa, byumvikana ko bitabera mu Rwanda kuko nk’uko Pasiteri Ezra Mpyisi yabidusobanuriye, kizira kuba Umwami yaba mu gihugu kirimo Perezida kuko ngo abakuru b’igihugu kimwe badashobora kwisanga muri icyo gihugu icyarimwe bose bitwa ko bayoboye icyo gihugu.

Ibi byaba impamvu ikomeye isobanura ko Kigeli V Ndahindurwa atazarabarizwa mu Rwanda, ahubwo akaba yatabarizwa ahantu azaba yemerewe gukomeza kwitwa umwami hatari mu gihugu cye. Ikindi kandi, nk’uko Kigeli yanze gukandagira mu Rwanda ibyo yasabaga bidakozwe ngo ahagere yitwa Umwami, uzamusimbura nawe umuryango utsimbaraye ku kuba atazagaruka ibyo bitabanje gukorwa, kandi ibyo yasabaga bijyanye no kugarura ingoma ya cyami mu Rwanda ntibyakunda mu gihe rwimitse ubutegetsi bushingiye kuri Repubulika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA