AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Igihugu gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara-Perezida Kagame

Igihugu gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara-Perezida Kagame
21-12-2020 saa 13:32' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1103 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko n’ubwo uyu mwaka turi gusoza waranzwe n’ibihe bikomeye byazanywe n’icyorezo cya COVID19 abanyarwanda bagaragaje ubufatanye n’ubushake bwo gushaka guhangana n’ibibazo byazanywe nacyo.

Ni mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda ubwo yatangazaga uko igihugu gihagaze, mu ijambo ageza ku baturage rimwe mu mwaka ibizwi mu rurimi rw’icyongereza nka ‘State of the Nation.’

Umukuru w’Igihugu kandi muri iri jambo yaboneyeho kwifuriza abanyarwanda kugira impera nziza z’umwaka no kuzagira umwaka mushya muhire wa 2021.

Perezida Kagame yavuze ko umwaka ushize iki gihe yabwiye abanyarwanda ko igihugu gihagaze neza ndetse abanyarwanda bazaharanira ko uwo muvuduko mu iterambere ukomeza n’ubwo nta wamenya uko umwaka utaha uzaba umeze.

Yagize ati “Dusoza umwaka ushize nababwiye ko umwaka wa 2019, watubereye mwiza ndetse nizera ko n’undi ugiye gukurikira uzaba mwiza ndetse mvuga ko ushobora no kuba warushaho kuba mwiza.”

“Nababwiye ko ntibyoroshye kumenya ibihe biri imbere ikiba kibirimo, hanyuma ngira ngo icyo cya kabiri nicyo cyaje kubaho muri 2020, haje kubamo icyorezo, … ubu tukaba tumaranye nacyo hafi umwaka wose ariko n’ubwo icyo cyorezo cya COVID19, cyatugizeho ingaruka zikomeye ndetse bikaba ngombwa ko duhindura bimwe mubyo twari twarateganyije ndagira ngo mbabwire ko igihugu cyacu gikomeje guhagarara neza muri ibyo byose.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye abanyarwanda kubw’ubwitange, ubufatanye no gukora cyane bagaragaza ubushake bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye birimo ibi byazanywe n’icyorezo cya COVID19.

“Igihugu gihagaze neza n’impamvu zibyerekana ziragaragara.”

Ati “Ubwo ndashimira rero twese, abantu bose barahagurutse bakora ibishoboka byose bahangana n’iki cyorezo kigikomeza ntan’ubwo kirarangira, ntibirasobanuka aho kigana, tugomba gukomeza kumenya kubana nacyo mu gihe kigihari tukarwana nacyo kandi duharanira kugira ngo dukomeza ubuzima bwiza.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko kugira ngo ibyo byose bishoboke binyura mu cyizere abaturage n’ubuyobozi bafitanye ariko bigashyikirwa na Politiki iteza imbere gukorera hamwe hagamijwe kubaka.

Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda zigamije imibereho myiza y’Abanyarwanda, nka mutuelle de santé igihugu cyashoboye kwishyurira abaturage bagera kuri miliyoni ebyiri bari mu Cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 10 kandi yahawe imiryango idashoboye kwifasha, ndetse ibyiciro bishya by’ubudehe asaba ko bishyirwa mu ngiro mu mucyo kuko mu gihe gishize hari ubwo byagiye bigaragara ko bitakozwe neza.

Abatishoboye bagera kuri miliyoni ebyiri bishyuriwe mituweri

Mu buhinzi, yavuze ko umusaruro wakomeje kuba mwiza, imbuto zituburirwa mu gihugu zafashije kugabanya izitumizwa mu mahanga ndetse na gahunda yo guhunika imyaka ifasha igihugu kubona toni zigera ku bihumbi bitanu by’ibiribwa byahawe abaturarwanda mu gihe cya Guma mu Rugo.

Miliyoni 400$ yavuze ko ariyo mafaranga yavuye mu buhinzi mu byoherezwa mu mahanga ndetse imashini 17 zumisha umusaruro zaraguzwe ndetse n’ibigega bigera kuri 500 birubakwa byo guhunika imyaka.

Mu bijyanye n’ubuzima, yavuze ko hubatswe ibitaro bitatu bishya ndetse hifashishijwe ikoranabuhanga igihugu cyamenye abahuye n’abanduye COVID-19 no kwita ku banduye n’abarwaye iyo ndwara.

Yavuze ko hashyizweho inyubako yihariye ivurirwamo indwara z’umutima, hagurwa n’imashini nshya ya MRI abantu bakeneraga bakajya kuyishaka mu mahanga.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byashyizwemo amafaranga atari make mu kubaka ubushobozi, mu gushaka abaganga b’inzobere ndetse ko “bamwe bamaze kuhagera abandi bari mu nzira” ku buryo Abanyarwanda batakongera kujya kwivuza mu mahanga.

Ati “Indwara bavuga zikomeye inyinshi zizajya zivurirwa hano ndetse tuzaba dufite ubushobozi buhagije ku buryo n’abo mu karere bashobora kugana u Rwanda mu buryo bwo kuhivuriza.”

Mu burezi, Perezida Kagame yavuze ko hubatswe ibyumba by’amashuri ibihumbi 22, ndetse ko amashuri yongeye gutangira hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19 ariko asaba Abanyarwanda gukomeza kuba maso.

Hubatswe ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22

Mu bikorwa remezo, Umukuru w’Igihugu yavuze ko hubatswe ibyifashishwa mu gukumira imyuzure hirya no hino mu gihugu ahibasirwa cyane n’ibiza.

Umuyoboro w’itumanaho wa 4G wageze mu duce 127 mu gihugu cyose, ndetse ingo zigera ku bihumbi 200 zashyizwe ku muyoboro w’amashanyarazi kandi ko mu gihugu imirenge yose izaba ifite amashanyarazi vuba.

Mu bukungu, miliyari 100 Frw yashyizwe mu kigega ngobokabukungu, umusaruro mbumbe wo wagabanutse mu gihe cya kabiri cy’uyu mwaka gusa mu cya gatatu ho warazamutse.

Ati “Bikaba byerekana ko ubukungu bugenda buzahuka uko tugenda duhangana n’iki kibazo cy’icyorezo kidusubiza inyuma kuri byinshi ariko hari byinshi bigenda bigerwaho kuri izo ngorane”.

Yavuze ko igihugu cyongeye gutangiza ubukerarugendo hamwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ndetse ishoramari rishya rigera ku mishinga 172 ryinjiye mu gihugu rifite agaciro ka miliyari 1,2$.

Ati “Yaranditswe turayifite, imishinga 172 ingana na miliyari 1,200$ ikaba izahanga imirimo mishya ibihumbi 22.”

Mu bijyanye n’umutekano n’ububanyi n’amahanga, yavuze ko u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu kugerageza gukemuka ibibazo by’umutekano muke mu karere, ndetse ko rugikomeza gufatanya n’abaturanyi.

Ati “Hari ibitararangira neza, ariko umutekano mu gihugu hose umeze neza akabazo kakiriho kari mu majyepfo ku mupaka n’abaturanyi b’igihugu cy’u Burundi. Hari ibiganiro biriho dukomeza gushakisha uburyo umutekano utahungabana uva mu baturanyi ngira ngo amahereza bizabonerwa umuti.”

“Mu Burengerazuba ariho hari DRC nabo twafatanyije rugikubita hakimara kuba impinduka y’ubuyobozi muri icyo gihugu, ibibazo byari bihari bihungabanya umutekano w’igihugu cyacu, twafatanyije kugenda tubishakira umuti, ibyinshi byagiye bikemuka.”

Yavuze ko mu Burengerazuba ho nta kibazo gihari kubera igihugu cy’inshuti gikorana neza n’u Rwanda ariko mu Majyaruguru ko hakiri ikibazo gusa yizeza Abanyarwanda ko nabyo bizakemuka.

Muri Kamena 2021, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakira inama ya CHOGM ndetse ko rukomeje kugirana umubano mwiza n’abafatanyabikorwa hamwe n’abandi baterankunga ndetse ko imikoranire ari myiza ku buryo bushimishije kuko byafashije mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Perezida Kagame yashimiye inzego z’ubuzima uko zitwaye mu kurwanya iki cyorezo, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abikorera. Yashimye abanyarwanda baba mu mahanga batanze inkunga yo kugoboka inkunga abanyarwanda bagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Ati “Ndagira ngo kandi nshimire abayobozi bo mu nzego z’ibanze basoza manda zabo, turabashimira umurimo mwakoze, tunabasaba gukomeza gutanga umusanzu wanyu aho muzaba muri hose.”

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwaka Abanyarwanda bigomwe byinshi, uko bizihizaga impera z’umwaka n’ibindi, abasaba gukomeza kwigomwa mu kwirinda ko iki cyorezo cyatwara ubuzima.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA