AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ifoto ya Perezida Kagame izajya ikoreshwa yishimiwe cyane

Ifoto ya Perezida Kagame izajya ikoreshwa yishimiwe cyane
17-04-2021 saa 17:02' | By Editor | Yasomwe n'abantu 16320 | Ibitekerezo

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mata 2021, ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye hakomeje kugaragara ifoto ya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame izajya ikoreshwa mu biro.

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bongeye kugaragaza akanyamuneza batewe no kuba bayobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo iyi foto yasohokaga ko izajya ikoreshwa maze benshi bakayishyira ku mbuga nkoranyambaga.

Haba kuri Whatsapp, kuri Twitter, kuri Facebook ndetse no kuri Instagram, abakoresha izi mbuga Nkoranyambaga, basangije abandi iyi foto bagaragaza uburyo bishimira Umukuru w’u Rwanda ukomeje gushimwa na bose kubera imiyoborere ye yazanye impinduka mu Rwanda ubu rurahirirwa n’amahanga kubera iterambere rukomeje kugeraho.

Benshi mu basangizaga abandi iyi foto, bashyiragaho amagambo yo kumushimira bagira bati “Intwari yacu, icyubahiro kinshi kuri nyakubahwa, imfura cyane” N’andi menshi yo kumushimira.

Mu biro by’ibigo bya Leta na za Minisiteri hakunze kuba hagaragara ifoto ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari na yo y’iyi igiye kujya ikoreshwa.

Iyi foto kandi yamaze gushyirwa ku rubuga rwa Perezida Paul Kagame, ku nyandiko igaragaza bimwe mu byamuranze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA