AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Idamange yahamijwe ibyaha birimo guteza imidugararo akatirwa gufungwa 15

Idamange yahamijwe ibyaha birimo guteza imidugararo akatirwa gufungwa 15
30-09-2021 saa 14:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1126 | Ibitekerezo

Idamange Yvonne Iryamugwiza wamenyekanye avuga amagambo aremereye mu biganiro yatambutsaga kuri YouTube, yahamijwe ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga, ahanishwa igifungo cy’imyaka 15.

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwari rumaze iminsi ruburanisha Idamange, rwanamuciye ihazabu ya Miliyoni 2 Frw.

Idamange wamenyekanye avugira kuri YouTube amagambo akomeye arimo apfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yanahamijwe icyaha cyo gupfobya Jenoside.

Amwe mu magambo ya Idamange yavuze mu biganiro yatambutsaga kuri YouTube, yumvikanagamo guhamagarira abaturage gukora ibikorwa bisa nk’imidugararo aho yigeze guhamagarira abaturage kujya ku biro by’umukuru w’Igihugu.

Idamange kandi yanavuze amagambo akomeye ku mimerere y’ubuzima bw’Umukuru w’u Rwanda, Perezida Paul Kagame.

Urukiko rwanagendeye ku byatangajwe n’uyu mugore, rwavuze ko ariya mashusho yashyiraga kuri YouTube yumvikanishamo kuba yateza imvururu n’imidugararo bityo ko icyaha yo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda kimuhama.

Mu maburanisha amwe, Ubushinjacyaha bwagarutse kuri amwe mu magambo y’ibihuha kandi ateze intugunda muri rubanda yagiye avugwa na Idamange, nk’aho yigeze kuvuga ko “umukuru w’Igihugu yapfuye Cyera ko Abanyarwanda bayobowe n’umuzimu.”

Icyo gihe Umushinjacyaha yagize ati “Uretse kuba ari n’ibihuha, ni imvugo nyandagazi, ikojeje isoni…Ni imvugo y’ibihuha ishobora gutera ubwoba abaturage, ni imvugo iteye isoni, iharabika Perezida.”

Na none kandi Idamange mu biganiro yakoze kuri YouTube, hari aho yavugaga ko Leta yirirwa yica abantu, mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko "ntawamubaza ese aba bantu bose utondekanya wabona gihamya ko bishwe na Leta. Ikintu cyose uvuga nta gihamya gifatwa nk’ibihuha.”

Idamange atanyuzwe n’umwanzuro w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru, yajuririra mu rukiko rw’Ubujurire ari rwo rukurikira ruriya rugereko mu bubasha bw’Inkiko zo mu Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA