AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ibyihariye kuri Niyitegeka Félicité wandikiye ibaruwa iteye agahinda musaza we Col Nzungize

Ibyihariye kuri Niyitegeka Félicité wandikiye ibaruwa iteye agahinda musaza we Col Nzungize
1er-02-2021 saa 10:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16676 | Ibitekerezo

Niyitegeka Félicité ni mwene Sekabwa Simoni na Nyirampabuka Angelina. Yavukiye i Vumbi mu Mujyi wa Huye mu 1934. Yari ubuheta mu muryango w’abana icumi. Niyitegeka Félicité yize amashuri abanza muri Astrida (Butare) mu kigo cyayoborwaga n’Ababikira Bera kuva mu 1941 kugera mu 1946, akomeza ayisumbuye i Save mu ishuri ry’abarimukazi (Ecole de Monitrices) ryayoborwaga n’Ababikira Bera. Yari uwihayimana mu muryango w’aba Auxiliaire de l’Apostolat, ku Gisenyi.

Mu mibereho ye, Niyitegeka Félicité yerekanye ubutwari mu buzima bwe bwa buri munsi, agaragaza urukundo no kwitanga mu mirimo yari ashinzwe, haba mu byerekeye kwigisha no kurera, mu gucunga umutungo w’ibigo yakozemo, haba mu kuyobora abinjiraga mu muryango w’abafasha b’ubutumwa no gufasha abatishoboye. Ibyo byose yabikoranye urukundo n’ubushake bwinshi bagenzi be bakabimwubahira kandi bakabimukundira.

Niyitegeka Félicité yishwe ku wa 21 Mata 1994, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kubera ko yanze kwitandukanya n’abo yari yahaye ubuhungiro hamwe na bagenzi be bari muri “Centre Saint Pierre” ku Gisenyi. Nk’uko biri mu buhamya bunyuranye bwatanzwe nyuma y’urupfu rwe, musaza we Col. Nzungize Alphonse wari mu Ngabo za Leta y’Abatabazi wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Bigogwe muri icyo gihe, ngo yashatse kumuhungisha, ariko Niyitegeka arabyanga.

Mu kabaruwa kagufi yamwandikiye icyo gihe, yamushimiye ko ashatse kumukiza, ariko amubwira ko atakwemera gusiga abari bamuhungiyeho. Ati : “Aho guhungisha ubuzima bwanjye, nsize abo nshinzwe, bagera kuri 43, mpisemo gupfana nabo…”.

Niyitegeka Felicita, yishwe arashwe n’umuntu witwa Omar Serushago. Mu nyandiko ndende ikubiyemo ubuhamya yitangiye ku bushake, yiyemerera icyaha, ku itariki ya 3 Gashyantare 1998, Omar Serushago yabwiye Jean Bastarache na Rejean Tremblay bo mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania ko mu bo yishe, harimo na mushiki wa Col. Nzungize, ari we Niyitegeka.

Uyu Omar Serushago ngo yari ukuriye Interahamwe muri Gisenyi, yari azwi no ku kazina ka Faizi, akaba yari umuvunjayi mu myaka y’ 1990.

Muri iyo nyandiko, hari aho Serushago yavuze ati : “Twashyize Abatutsi mu ma minibisi, tubajyana ku irimbi kugira ngo tubice. Nishe bane, umugabo umwe n’abagore batatu. Nabicishije imbunda yanjye.” Muri abo, harimo Felicita Niyitegeka. Ngo icyo gihe, musaza we w’umusirikari abimenye, yashatse kumukurikirana, Serushago ahungira muri hoteli Meridien y’i Gisenyi, ajyana na Thomas Mugiraneza bafatanyaga kwica nk’uko yamuvuze muri ubwo buhamya.

Nzungize, yasanze abishwe bamaze gutabwa mu byobo byari byacukuriwe Abatutsi bicwaga. Ubuhamya bw’ababibonye, buvuga ko uyu musaza we Col Nzungize yashatse aho yajugunywe, n’imyambaro ye, akamushyingura.

Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, hagiye hatangwa ubuhamya bunyuranye ku bantu bagize umutima wa kimuntu, bakanga akarengane n’ivangura, ndetse bakazira ko bahishe Abatutsi, bagapfana nabo. Mu bamenyekanye, harimo na Niyitegeka Félicité. Mu gukora urutonde rw’Intwari z’Igihugu, abari babishinzwe basanze ubutwari yagize mu buzima bwe bwose bumuhesha kujya mu cyiciro cy’Intwari z’Imena. Ibi byatangajwe n’icyemezo cy’Inama y’Abaministiri yateranye kuwa 12 Nzeli 2011.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA